Abayobozi b’Imidugudu 566 igize Akarere ka Bugesera bahawe amagare mashya azajya abafasha mu ngendo z’akazi kabo ka buri munsi, basabwa kwita ku baturage no kubakemurira ibibazo.
Igikorwa cyo gutanga amagare ku bayobozi b’Imidugudu cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence.
Muri iki gikorwa cyo gutanga amagare afite agaciro k’ibihumbi 150 Frw buri gare rimwe, Umuyobozi w’aka Karere, Mutabazi Richard yavuze ko abayobozi b’imidugudu barangwa n’ubwitange mu nshingano bakora, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buba bubazirikana.
Ati: Gutanga aya magare ku bayobozi b’Imidugudu, ni wa murongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye wo gufasha abayobozi bose mu nzego z’ibanze kunoza inshingano zabo. Abayobozi b’Imidugudu rero ni abantu bitanga, bakenera kugenda.”
Mutabazi akomeza agira ati: “Iyo rero turebye imigendekere y’Akarere ka Bugesera n’imiterere yako tubona igare ari igikorwsho kiza cya buri munsi cyatuma mudugudu arushaho kugera aho atageraga, bityo rero nawe akarushaho kunoza inshingano; gutanga serivisi kubo ayoboye ndetse no kumufasha nawe mu mirimo ye ya buri munsi kuko igare mu Karere ka Bugesera ni ubuzima.”
Nyirangirababyeyi Floride ni umwe mu bayobozi b’imidugudu bahawe igare akaba ayobora umudugudu wa Gako Akagari ka Rugando mu Murenge wa Nyarugenge ashima igikorwa bakorewe cyo kubaha amagare bazajya bifashisha mu ngendo bakora bazenguruka Amasibo.
Ati: Turashimira umukuru w’igihugu wubatse imiyoborere iha agaciro urwego rw’Umudugudu. Rero aya magare duhawe atwongereye imbaraga mu kurushaho kugera ku baturage bose tuyobora. Turashimira kandi n’Akarere kacu kashyize mu bikorwa uru muhigo wo kuduha amagare.”
Kayishema Emmanuel we yavuze ko igare yahawe ari igikoresho kizajya kimufasha kwihurira kugera aho akenewe mu kibazo cy’umururage.
Ati: “Iri gare nahawe rizajya rimfasha kugerera ku gihe ku muturage unyitabaje. Rero ni akantu keza cyane badukorere kandi tunabashimira ko badutangije umwaka neza, natwe tubijeje gukorana imbaraga.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimangiye ko guha abayobozi b’imidugudu amagare ari mu rwego rwo kubafasha gutanga serivisi nziza kubo bayobora, abizeza kubaba hafi mu kunoza inshingano.
Ati: “Mu rwego rwo kunoza serivisi,aya magare azabafasha kugera ku muturage mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Tubahaye ubufasha ariko tubizeza ko tugiye kubegera kuko habaho kugira ngo umuntu abazwe inshingano ariko yahawe n’ibyo ashobora gukoresha byamufasha.”
Akarere ka Bugesera ni Akarere kazwiho umuco wo wo gukoresha amagare mu mirimo itandukanye bitewe n’imiterere yo kuba ari agace gafite imirambi myinshi.
Ni Akarere kandi kagaragaramo umubare munini w’abantu b’igitsina gore bagenda ku magare.








