MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abatuye Mwogo na Juru bahawe amazi meza nyuma y’imyaka myinshi bavoma ibishanga

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
28/03/2024

Abaturage bo mu Mirenge ya Mwogo na Juru batangiye kuvoma amazi meza y’umuyoboro wa kilometero 45 yubatswe ku bufatanye bw’Akerere ka Bugesera n’umushinga wa Water Aid Rwanda, aho ugiye guhaza abaturage basaga ibihumbi 46 batuye muri iyo mirenge.

Uyu muyoboro w’amazi watashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard n’abafatanyabikorwa b’umushinga Water Aid Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Jimmy Gasore yagaragaje ko uyu muyoboro uje gukemura ikibazo cy’isuku nkeya mu baturage kandi ko aya mazi azagira uruhare runini mu kugabanya indwara nyinshi.

Ati: “Ni ikintu cyadushimishije nk’ubuyobozi ndetse dushimira ubufatanye bwabayeho hagati ya Water Aid, Akarere ka Bugesera ndetse na Wasac kugira ngo dushobore kugeza amazi muri aka gace, kubera ko bidufasha gukangurira abaturage kugira isuku , kurwanya igwingira ndetse n’indwara zituruka ku mirire mibi; ibyo byose akaba ari bimwe mu bibazo bizakemuka bitewe n’uyu muyoboro w’amazi watashywe.”

Mukarubuga Jeanne d’Arc, ni umuturage wo mu Murenge wa Mwogo ahatashwe amazi, avuga ko bagiye kugira imibereho myiza ndetse bakanarushaho kugira isuku. Yijeje ubuyobozi ko mu gihe gito bagiye guhinduka.

Ati: “Ubu ubwo tubonye amazi meza, mwizere yuko tugiye guhinduka inshuro nyinshi. Iyo murebye amazi twakarabaga uko yasaga ndetse bamwe twagira intege nkeya tukayanywera aho ngaho ugasanga ari ikibazo, tukigishwa kenshi kuyateka ariko ikibazo cy’inkwi nacyo ugasanga ni ikibazo ariko uyu munsi tugiye kunywa amazi meza.”

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze ko gutanga amazi meza ku baturage b’Akarere ka Bugesera muri muri gahunda yo kuyageza ku Banyarwanda bose muri rusange.

Yagize ati: “Natwe turishime kubagezaho amazi, turabizi ko bari bayakeneye kandi turahangayitse kubera ko hari abatarayabona. Icyo tubafitiye rero ni ibikorwa bikomeza kugeza buri muturage wa Bugesera abonye amazi . tuzakomeza gukorana n’inzego ndetse n’abandi bafatantabikorwa kugira ngo buri muntu utuye mu bugesera abone amazi ndetse birenge na bugesera buri Munyarwanda abone amazi meza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gikorwa cyo kubaka uyu muyoboro w’amazi.

Ati: “Twatashye umuyoboro w’amazi, ni igikorwa kidushimishije ku mpamvu nyinshi. Iyambere ni uko tuzi umumaro w’amazi, iya kabiri ni uko dusubije icyifuzo cy’abaturage. Rero igikorwa dutashye uyu munsi ni umusaruro w’inzego nyinshi.”

Umuyoboro Mwogo-Juru wubatswe ku bufatanye bw’Umushinga WaterAid Rwanda n’Akarere ka Bugesera, watwaye amadorali y’Amerika ibihumbi 800, muri yo WaterAid Rwanda yatanze amadolari ibihumbi 500 naho Akarere gatanga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 1,3 Frw.

Abaturage bishimiye uyu muyoboro w’amazi bubakiwe
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yashimiye abagize uruhare mu kubaka uyu muyoboro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umuryango FPR Inkotanyi wakiriye abanyamuryango bashya 150 b’abanyamyuga n’ubukorikori

Ngoma: Umuryango FPR Inkotanyi wakiriye abanyamuryango bashya 150 b'abanyamyuga n'ubukorikori

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU