Mu masengesho yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, ibyiciro binyuranye, abahagarayiye amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera bihaye umukoro wo kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage binyuze mu kurushaho gukorana bya hafi mu igenamigambi.
Aya masengesho y’abayobozi yabaye kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 203, aho yari afite insanganyamatsiko igira iti: “𝐔𝐦𝐮𝐲𝐨𝐛𝐨𝐳𝐢 𝐮𝐠𝐞𝐳𝐚 𝐚𝐛𝐚𝐭𝐮𝐫𝐚𝐠𝐞 𝐤𝐮 𝐦𝐩𝐢𝐧𝐝𝐮𝐤𝐚 𝐧𝐳𝐢𝐳𝐚”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko Amadini abafasha mu kugera ku ntago zitandukanye, anagaruka ku kamaro k’ubufatanye bw’inzeho z’ibanze n’amadini n’amatorere mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ati: “Amadini aradufasha cyane, kuko uwo twita umuturage mu buyobozi bw’ibanze iyo ageze mu idini aba ari umukristo cyangwa umuyoboke; aba ari umuntu umwe. Rero bwa bukangurambaga buganisha ku guhindura imyumvire baradufasha cyane kuko niba ari ugukemura amakimbirane mu muryango, amatorero abigiramo uruhare, kurwanya ubukene n’ibindi…”
Pasteri Canon Gahigi Etienne uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera, avuga ko kwitwa umuyobozi, umucuruzi, umuvugabutumwa; ayo mazina bayahabwa n’ababagana, yibutsa abayobozi ko guhinduka bigomba guhera ku bayobozi mbere yo gufasha abandi.
Ati: “Kugira ngo Umuyobozi azane impinduka, agomba kuba nawe ubwe yarahindutse. Ni ngombwa ko natwe abayobozi muri rusange twagura indangagaciro na kirazira zirimo ko ibyo dutinya bifite ingaruka nziza zigamije impinduka. Rero kugira ngo twubake abayobozi b’ejo hazaza, ni uko abayobozi bariho ubungubu bakwiye kuba intangarugero; birinda kwigira abanyacyubahiro cyane, kurya Ruswa ndetse n’ubusambanyi.”
Umunyamabanga Mukuru mu Rwego rw’imiyoborere RGB, Kalisa Edouard witabiriye aya masengesho yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha inzego za Leta guhindura imyumvire y’abaturage.
Ati: “Abayobozi b’amadini n’amatorero bahura n’abaturage benshi kandi bizanye baje gusenga. Ubu ni uburyo bwiza bw’uko ahubwo bakabaye babafasha mu myumvire n’imikorere bakiteza imbere n’ingo zabo.”
Muri aya masengesho, abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero muri Bugesera batanze inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Rwf).








