Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagaragaje ko mu Karere ka Bugesera hamaze guhugurwa abagore 47,312 muri gahunda ya Gendana Konti, igamije kubakira ubushobozi umugore mu by’imari mu kubitsa no kubikuza hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2026, ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yashimiraga abagore bagize uruhare mu gukangurira bagenzi babo gukoresha telefoni mu kohererezanya amafaranga, kwizigama ndetse no gukoresha izindi serivisi z’ikoranabuhanga kuri telefoni.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nick Barigye yashimiye ba Mutimawurugo n’abafatanyabikorwa ku bw’umuhate bagaragaje, avuga ko iyi gahunda yarenze ku muhigo wo kugera ku bagore 15,000, ikagera kuri 47,312. Yavuze kandi ko yagize uruhare mu gukangura konti za MoMo zari zarasinziriye.
Ati: “Turashimira Akarere ka Bugesera badufashije kwese uyu muhigo. Turasaba rero ko abahuguwe badufasha bikagera no ku bandi. Ba Mutimawurugo bakoze akazi keza, turabashimira; kandi ibintu nk’ibi ni uguhozaho bikaba umuco.”
Umunyamabanga w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yashimye iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abagore mu ikoranabuhanga mu by’imari, ati: “Iyi gahunda ya Gendana Konti ni gahunda nziza kuko ari imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigendanwa, kandi dushima umusaruro wagezweho mu Karere ka Bugesera. Dukomeze rero twese uyu muhigo kandi dufatanye twese. Nyuma y’ubu bukangurambaga, ubu n’icyiciro cyo gukoresha serivisi z’imari mu buryo buhoraho kandi buboneye.”
Bamwe mu bagore bahawe ibihembo kubera gukangurira bagenzi babo gufunzuza Konti no kuyikoresha banyuze kuri telefoni, bavuga ko ubu bukangurambaga babwitabiriye kubera ko bwari bubafitiye akamaro ko kumenya amakuru yuzuye yo babitsa bakanohererezanya amafaranga.
Nakure Vestine wo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange, ari mu bagore bashimiwe kubera gukangurira abandi gahunda ya Gendana Konti, yagize ati:”Mu gukangurira bagenzi banjye, babyumvise neza kuko basanze ari gahunda ibafasha mu kubika neza amafaranga ndetse no kuyohereza ahantu hatandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, na we yagize ati: “Ni ishema kuri twe, ariko nanone biduha umukoro wo gukomeza kurushaho kugira ngo tugire ba Mutimawurugo bose bagere ku kigero cya 100%; babasha gukorana n’ibigo by’imari no kwizigama. Ibyo bikadufasha ko badasigara inyuma mu isi y’ikoranabuhanga.”
Yashimiye kandi Banki Nkuru y’u Rwanda, ati: “Turashimira Banki Nkuru y’u Rwanda kuko iki gikorwa cyaje gisubiza imihigo twahize yo gukorana n’ibigo by’imari. Iyo umugore ateye imbere agakirigita ku ifaranga akabasha kwizigama, ubuzima buramworohera kandi iyo ateye imbere n’umuryango uba uteye imbere.”
Muri iyi gahunda, abagore bashoboye kumenya ibyiza byo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni mu kubitsa no kubikuza, bagize kandi umwanya wo kumenya ibyiza byo kwizigamira.
Muri uyu mwaka, gahunda ya Gendana Konti mu Karere ka Bugesera yari ifite umuhigo wo kugera ku bagore 15,000, ikaba yarageze ku bagore 47,312, ndetse ikagira n’uruhare mu gukangura konti za MoMo zari zarasinziriye, aho izirenga kuri 17,663 zongeye gukoreshwa.












