Biravamwijuru Esther ukomoka mu Karere ka Musanze wiga muri Kaminuza ya East African University Rwanda, iherereye mu Karere ka Nyagatare, yemeza ko umwuga we wo gukora inkweto nshya no gusana izangiritse umufasha kwiyishyurira amafaranga y’ishuri, aho yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 150Frw buri kwezi.
Biravamwijuru w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko uyu mwuga we yawutangiye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 muri G.S des Parents, ikigo giherereye mu mujyi w’Akarere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Yatangiye adoda inkweto z’abanyeshuri bo ku kigo yigagaho kubera ko batari bemerewe gusohoka ikigo.
Ati: “Nabitangiye ubwo twari mu kiruhuko cy’amezi atanu, ubwo hari muri Covid 19, mbitangira ndoda urukweto rwanjye, nuko nza kujyana ikoroshi ku ishuri ngo nzadode izo nari natayeyo, gusa ntabwo nabikoraga neza kwari ugupfundikanya. Ubwo rero hariho gahunda y’uko nta muntu wari wemerewe kwinjira mu kigo cyangwa ngo asohoke, abana twiganaga banzaniye inkweto zabo ndazidoda ku buntu ariko abakurikiye baranyishyuye. Ibaze ko umunsi wakurikiye nahakoreye ibihumbi 5000Frw! Ndavuga nti: ‘Eee!’ bya bintu birarya.”
Akomeza avuga ko nyuma yahise atsindira isoko ryo kudodera abanyeshuri inkweto zabaga zacitse.
Yakurikijeho atangira no kwiga kudoda imyenda n’imitako nk’udukapu, amaherena, udukomo n’ibindi akoresheje ubudodo n’ikoroshi, ibintu avuga ko byamufashije kubona amafaranga yo kwifashisha ku ishuri nk’ibikoresho by’ishuri, amavuta yo kwisiga, n’impapuro z’isuku nk’umwana w’umukobwa.
Ati: “Ikigo cyemeje ko ari njye uzajya uzidoda ariko nkakora muri wikendi gusa, urumva ko izabaga zaracitse zabaga ari nyinshi. Nta kibazo nigeze ngira kuko sinongeye kugora ababyeyi mbaka udufaranga twa hato na hato.”
Muri 2022, ubwo yari asoje kwiga ayisumbuye, yaje kwigurira imashini imufasha gukora inkweto bituma yagura umwuga we w’ubudozi.
Ati: “Naje kwegera aba abadoda inkweto ngo dufatanye kubera ko nta bikoresho ntari mfite ariko mbona barampenda, ubwo haza umuhungu umwe arambwira ngo afite imashini agurisha ya okaziyo ariko yari Feke. Nayiguze 35,000Frw nyikoresha ingora ariko impa umusaruro.”
Urugendo rwe muri Kaminuza
Nyuma yo kubona ko ubumenyi yari afite budahagije mu byo yakoraga, Biravamwijuru yagiye kongera ubumenyi muri Kaminuza yigenga ya East African University Rwanda iherereye mu Karere ka Nyagatare.
Bivamwijuru afatanya amasomo ye no gukora akazi ke ko gukora no kudoda inkweto aho nibura kuri ubu yinjiza amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 150 Frw ku kwezi yakuyemo igishoro n’ubukode bw’inzu, akamufasha kwishyura amafaranga y’ishyuri.
Yemeza ko uyu mwuga utabangamiye imyigire ye kuko ubu ageze mu mwaka wa 2, aho abura umwaka umwe gusa ngo asoze amasomo ye; akaba ateganya ko uyu mwuga yawagura akawugeza ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ikibura ni igishoro gihagije naho ubundi ubumenyi bwo ndabufite, habonetse igishoro gihagije n’ibijya ku isoko byakwiyongera, hari abagande bajya baza kungurira kandi bakazishima bitewe n’uburyo zikoze. Ndifuza ko izi nkweto nkora zacuruzwa no mu masoko mpuzamahanga.”
Asaba bagenzi be kureka kwitinya bagakora icyo aricyo cyose cyatuma babona amafaranga.
Ati: “Abantu baramenyereye, babanje kumbwira ko nayobye, nta mugabo nzabona. Ngaho bazongere se! Ninde mugabo se wakwaga umugore w’umukozi? Ahubwo ndashishikariza abandi bakobwa bagenzi banjye kwitinyuka bagakora.”
Dr. Innocent Ndikubwimana, umushakashatsi mu kigo cya IPAR, yavuze ko ubushakashatsi bakoranye na Mastercard Foundation ndetse n’Ikigo cyo muri Kenya, Partnership for Africa Social Governance Research, bwagaragaje ibintu batari biteze mu rubyiruko bitewe no kuba hari bamwe muri bo batiyumva nk’urubyiruko.
Yakomeje avuze ko nubwo hari byinshi Leta y’u Rwanda ikora ariko hakenewe kongerwa imbaraga mu mishinga isanzweho igamije gutera inkunga urubyiruko, hakongerwa ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’urubyiruko mu kubafasha guhanga imirimo kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hejuru ya 60% bifuza kujya mu bikorwa byo kwihangira imirimo ariko bakagorwa no kubona ubushobozi.







