MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amakoperative 14 y’urubyiruko agiye kubona akazi muri gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto”

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
15/01/2023
Amakoperative 14 y’urubyiruko agiye kubona akazi muri gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto”

Amakoperative 14 y’urubyiruko agiye kubona akazi muri gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto”

Mu mushinga wiswe “Gatsibo igwije imbuto” watangijwe mu Karere ka Gatsibo wo gutera ibiti by’imbuto, amakoperative 14 y’urubyiruko niyo yashyizweho kugira ngo iyi gahunda irusheho gushyirwa mu bikorwa ndetse itange akazi ku rubyiruko.

“Gatsibo igwije imbuto” ni umushinga watangijwe mu karere ka Gatsibo ugamije kongera ibiti by’imbuto muri aka karere no gufasha kurwanya imirire mibi mu bana no gukundisha abantu imbuto kandi witezweho kuzagira umusaruro.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere ruvuga ko iyi gahunda ari amwe mu mahirwe bahawe kandi azabafasha kuva mu bushomeri.

Uwitwa Rutaburingoga James utuye mu Murenge wa kiziguro yabwiye Muhazi Yacu ati: “Iyi” Gatsibo igwije imbuto” ni amahirwe twahawe hari aho dushishikarizwa gukoresha amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi ariko ugasanga abenshi nta butaka dufite.

Iyi gahunda icyo izadufasha urubyiruko tugiye gukora amapepeniyeri y’imbuto hanyuma duhabwe akazi ntekereza ko bizadukura mu bushomeri”.

Umuhuzabokorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gatsibo Mugabo Egide yavuze ko Gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto” ari amahirwe yashyizweho n’akarere kandi azagera ku rubyiruko rwose akarufasha kwikura mu bushomeri.

Yagize ati: ”Hari amahirwe yashyizweho n’akarere aho urubyiruko rugiye kujya rukurikirana gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto” aho naho ni uburyo bakikura mu bushomeri”.

Yakomeje ati: “Uyu mushinga Inama Njyanama y’Akarere ni yo yawutekereje kandi batekereje ku rubyiruko ntago batekereje ku bari mu bice by’umujyi ni urubyiruko rwose rw’Akarere.

Yakomeje avuga ko ya makoperative 14 yamaze gushyirwaho ari mu mirenge yose ndetse bikaba biteganyijwe ko kuri buri kagari hazaba hari urubyiruko rukora muri izo pepeniyeri z’ibyo biti bakanabitera aho batuye bakanabikurikirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko umushinga wa “Gatsibo igwije imbuto” uri mu mishinga ikomeye bagiye gufatanya n’urubyiruko, harimo n’iyo gutunganya imihanda no kuyibungabunga.

Ati: “Ubundi umushinga ubwawo waje ugamije gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana no gukundisha abantu imbuto noneho twabishizemo urubyiruko kugira ngo urubyiruko runabibyaze amahirwe yo kubonamo imirimo aho twubatse amakoperative 14.”

Ni ukuvuga ko ari koperative kuri buri murenge izatunganya uwo mushinga w’akarere.

Gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto” yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 29 Ukwakira 2022 aho biteganijwe ko izatwara amafaranga asaga Miliyoni 250Frw.

Amakoperative 14 y’urubyiruko agiye kubona akazi muri gahunda ya “Gatsibo igwije imbuto”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare : Abaturage bari kwiyubakira ikiraro cya miliyoni 4 Frw kugira ngo kibafashe mu buhahirane

Nyagatare : Abaturage bari kwiyubakira ikiraro cya miliyoni 4 Frw kugira ngo kibafashe mu buhahirane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU