Abaturage bo mu Kagari ka Rwinyemera mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bafashe umwanzuro wo kwiyubakira ikiraro kiri mu gishanga gihuza isantere ya Rwinyemera na Kizirakome kikazuzura gitwaye miliyoni 4 Frw.
Iki kiraro kiri gukorwa mu mbaraga z’abaturage, giherereye hagati ya santere ya Rwinyemera na Kizirakome akaba ari naho hakoreshwa n’abakenera kujya gushaka servisi ku biro by’akagari ka Rwinyemera.
Bavuga ko byabagoraga kubera igishanga gihari kitagiraga n’ikiraro gikoze bityo bigatuma uyu muhanda utaba nyabagendwa.
Abaturage baganiriye MUHAZIYACU bavuze ko kuba muri iki gishanga nta kiraro cyari gihari byababuzaga kujya kwaka serivisi bakeneraga ku biro by’Akagari ndetse bikanadindiza ubuhahirane hagati yabo n’abatuye mu zindi santere.
Nshokambere Emmanuel avuga ko hari hariho uduti duto bambukiragaho bigatuma rimwe na rimwe banagwa mu mazi ahagaragara.
Yagize ati: “Amazi yari yarahuzuye n’ejo bundi hari umumotari waguyemo ajya gukoresha moto, ubundi iyo wabaga utwawe n’umumotari ukagera hano yabanzaga ku kubwira ngo vaho ukambuka n’amaguru nawe agashaka uko anyuzaho moto.”
Mukarubuga Beatrice avuga ko moto zahashiriye zigwamo, aragira ati: “Moto zo zarahashiriye ndetse n’amagare ahetse ibintu agwamo, najye ubwanjye naguyemo.”
Bakomeza bavuga ko bazungukira mu ikorwa ry’iki kiraro kuko kizatuma boroherwa n’urugendo bakoraga bajya Kizirakome ndetse bagiye no gusaba serivisi ku biro by’Akagari kabo ka Rwinyemera.
Umuyobozi uhagarariye inganda mu Murenge wa Karangazi mu rwego rw’abikorera, Kubahoniyesu John avuga ko igitekerezo cyabajemo ngo bakamure iki gishanga batangire no kwitubakira iki kiraro.
Ati: ”Byari bibabaje kubona dufite umuhanda uva iwacu muri santeri ya Rwinyemera ujya ku biro by’akagari kacu ariko ntituhanyure kubera nta kiraro cyari gihari, twazanye igitekerezo tukigeza ku baturage babyumva vuba kuko nabo bari babangamiwe bituma ntabuhahirane bubaho hagati ya Rwinyemera na Kizirakome.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko aho bishoboka ko ibiraro bikorwa mu mbaraga z’abaturage bajya babikora aho bananiwe bakunganirwa n’Akarere, yashimiye abaturage bari kwiyubakira icyo kiraro abizeza ubufatanye.
Ati: “Ibiraro birimo ibyiciro bitandukanye, ibikorwa n’abaturage hamwe n’ibikorwa n’ubuyobozi, iyo ari ikiraro abaturage badashoboye inshingano zihita zijya ku buyobozi. Kuba rero abo rero bari kukiyubakira ni byiza baba bafashije Leta mu iterambere.”
Iki kiraro kiri kubakwa n’aba baturage kizuzura gitwaye amafaranga asaga miliyoni 4 Frw yose akazava mu baturage bo muri aka Kagari ndetse n’imiganda izajya ikorwa nabo.
Mu gihe iki kiraro kizaba cyuzuye kizorohereza imigenderanire n’imihahirane hagati y’abatuye muri aka Kagari n’abo mu bice bitandukanye byo muri uyu Murenge wa Karangazi. Ibi kandi bizatuma batongera gutakaza igihe n’amafaranga batakazaga bajya kwaka serivisi ku biro by’Akagari ka Rwinyemera.








