MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abikorera b’i Mayange boroje inka umuturage utishoboye warokotse Jenoside

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
10/05/2026
Ndekezi Jean Claude(ubanza iburyo) yashyikirijwe n'ibikoresho by'ibanze mu kwita ku nka yorojwe

Ndekezi Jean Claude(ubanza iburyo) yashyikirijwe n'ibikoresho by'ibanze mu kwita ku nka yorojwe

Mu rwego rwo kurushaho kuba kafi no gufasha abaturage batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera boroje inka umuturage wo mu Kagari ka Kibirizi witwa Ndekezi Jean Claude warokotse Jenoside.

Igikorwa cyo kuremera inka uyu muturage utishoboye cyabaye mu mpera z’iki cyumweru Gatanu tariki 08 Werurwe 2026, ubwo itsinda rigize komite y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere ka Bugesera basuraga abo ku rwego rw’Umurenge kugira ngo baganire ku mikorere n’imikoranire hagati y’abikorera n’izindi nzego ndetse no guteza imbere abaturage.

Umuyobozi w’abikorera mu Murenge wa Mayange, Nkundiye Jean Marie Vianney yavuze ko igikorwa cyo kuremera abaturage batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikigorwa ngarukamwaka abikorera bakora mu rwego rwo kuba hafi abarokotse.

Ati: “Mu Murenge wacu wa Mayange, abikorera bakora ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage, cyane muri iyi minsi 100 yo kwibuka, tuba tuzirikana abavandimwe, inshuti, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego natwe turemera umuturage tukamuha inka kugira ngo na we yongere yiteze imbere, agire ibyishimo yumve ko atari wenyine kandi twumva bitunyuze ku mutima iyo twongeye kwifatanya n’inshuti zacu tukongera kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ndekezi Jean Claude worojwe inka, ashimira ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abikorera bamutekerejeho bakamuha inka, ati: “Muri make ndashima Leta y’ubumwe ituzirikana; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bwacu bwa Mayange n’abikorera kuba badutekerezaho Imana ibahe umugisha. Nanjye rero ubu iyi nka bampaye ngiye kuyitaho izanteze imbere mu mibereho y’umuryango wanjye.”

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Bugesera akaba n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Aka Karere, Dr. Munyaburanga Edouard avuga ko koroza inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byongera kububakamo icyizere ko bafite Igihugu kibakunda ndetse bakava mu bwigunge.

Yakomeje agira ati: “Ni igikorwa dukora mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byibuze tukoroza umuntu umwe muri buri murenge kugira ngo dukure abantu mu bwigunge, kuko ni abantu bahuye n’ibibazo bitangukanye nubwo tutabakemurira byose ariko byibuze iyo umuntu umuhaye inka uba umuhaye ifumbire n’amata kuko yabikuraho imibereho.”

Akomeza agira ati: “Nk’abikorera kandi tubikora kuko aba ari abakiriya bacu. Dukeneye kubazamura kuko iyo tubazamuye mu mibereho, nibo bagaruka bakatugurira. Iyo bari mu mibereho mibi rero ubwo tuba duhomba, kandi rero ni n’inshingano zacu gufatanya na Leta kuzamura abaturage bakiri hasi.”

Mu gikorwa ngaruka mwaka cyo kuremera umuturage utushoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mayange, Ndekezi Jean Claude yahawe inka ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 frw) ubariyemo ubwishingizi bwayo ndetse n’ibikoresho byibanze mu kuyitaho.

Ndekezi Jean Claude worojwe inka na abagize PSF mu Murenge wa Mayange

Dr. Munyaburanga Edouard, Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Bugesera akaba n’Umujyanama mu nama njyanama y’Aka Karere

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ikiraro kiri kubakwa i Nyagihanga kitezweho kongera ubuhahirane n’ubucuruzi

Ikiraro kiri kubakwa i Nyagihanga kitezweho kongera ubuhahirane n’ubucuruzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU