MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikiraro kiri kubakwa i Nyagihanga kitezweho kongera ubuhahirane n’ubucuruzi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
10/05/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ikiraro cya Mayange kiri kubakwa mu Murenge wa Nyagihanga gihuza utugari twa Mayange na Kibare kizafasha abatuye n’abakorera muri utu tugari cyane ko ari utugari dukungahaye ku bihingwa birimo kawa n’urutoki bagorwaga no kubona uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

Ni ikiraro biteganyijwe ko kizuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 300.

Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane, muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu, mu karere ka Gatsibo hateganyjwe kubakwa imihanda izajya ifasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko ifite ibirometero 18.

Hazubakwa kandi umuhanda wa Bukomane- Nyarukoni uhuza Akarere ka Gatsibo n’umuhanda munini wa Nyagatare-Gicumbi, hazubakwa umuhanda wa Ndatemwa-Muhura-Burimbi uhuza akarere ka Gatsibo na Gicumbi.

Muriyi gahunda kandi hazubakwa umuhanda uhuza Akarere ka Gatsibo na Kayonza uturutse mu isantere ya Rugarama ugaca Kanyangese ukagera Karambi, hari umuhanda kandi uzaba ufatiye ku muhanda munini uvuye Nyagahanga, ukanyura Mugisiza ukagera Rwagitima, ndetse n’imihanda y’imbere mu karere ihuza imijyi na santere za Kabarore, Kiramuruzi, ndetse na Ngarama.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirje ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko ikiraro cya Mayange kizoroshya urujya n’uruza ndetse n’imihahiranire mu murenge wa Nyagihinga ndetse no mu karere muri rusange,

Aragira ati: “Ikiraro cya Mayange kizadufasha murujya n’uruza, imihahiranire by’umwihariko mu tugari twa Kibare na Mayange heramo ikawa nyishi cyane ndetse n’urutoki, rero bizorohereza abahinzi, abacuruzi kugeza umusaruro ku isoko bitabagoye ari nabyo bigira uruhare mu iterambere ry’umuturage, rero ni kiraro kitazafasha abatuye muri turiya tugari gusa ahubwo kizoroshya urujya n’uruza rw’abava n’abajya guhahira yo baturutse hirya no hino mu Karere kacu ka Gatsibo.”

Abatuye muri utu tugari twa Mayange na Kibare bavuga ko usibye kuba iki kiraro kizabafasha mu mihahiranire nikimara kuzura, kuri ubu cyatanze akazi kubatari bake mu mirimo yo kubaka iki kiraro bituma bashobora kwiteza imbere nk’uko bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU babigarutseho.

Nyirabizeyimana Jeannne utuye mu Kagari ka Kibare, aragira ati: “ Iki kiraro numva kizadufasha mu buryo butandukanye nikimara kuzura, imidoka zizajya zibasha kuza zipakire umusaruro abantu batavunitse ndetse n’umuhinzi arusheho kubona inyungu nyinshi. Ikindi ni uko bizoroshya uburyo bw’ingendo ubundi hari ikiraro gito cyo mu kirere abantu banyuragaho ariko nta modoka yashoboga kugera hano ku buryo bworoshye, kandi usibye kuba kizadufasha nikimara kuzura n’uyu munsi kiradufasha kuko twahabonye akazi turakora tukabona amafaranga bigatuma twiteza imbere tukabasha no kwizigamira mu matsinda.”

Muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 mu nkingi y’ubukungu mu gace ko gutwara abantu n’ibintu hagamijwe kuzamura ubukungu no guteza imbere ubucuruzi, intego nyamukuru zigamijwe ni ukongera ibikorwaremezo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu no kunoza serivisi mu buryo bifasha kuzamura ubukungu no guteza imbere ubucuruzi.

Kongera ibikorwaremezo by’ubwikorezi rusange no kunoza serivisi y’ubwikorezi hagamije iterambere ry’ubukungu harimo kongera imihanda, kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu cyaro no mu mujyi, no kubaka imihanda ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibikorwaremezo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange na serivisi zabwo bizatezwa imbere kugira ngo bigire uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukungu, bizajyana no gukomeza guhuza uduce tw’Igihugu dutandukanye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abarokokeye mu Bugesera yahoze ari agace k’irimbukiro muri Jenoside bashima impinduka zihari

Abarokokeye mu Bugesera yahoze ari agace k’irimbukiro muri Jenoside bashima impinduka zihari

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU