Imurikagurisha (Expo 2025) ryaberaga mu karere ka Rwamagana rirangiye nyuma y’iminsi 23 aho abaryitabiriye basabwe kongera imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa 09 Nzeri ku kibuga cya Polisi i Rwamagana hashojwe imurikagurisha (Expo) rya 14 ry’Intara y’Iburasirazuba, iyi Expo ikaba yaritabiriwe n’abamurika ibyo bakora 280 baturutse mu mpande zose z’Igihugu n’abanyamahanga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimiye abitabiriye iyi Expo, yakomeje agira ati: “Abikorera turabasaba gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda nk’Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi, ni ngombwa kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyi Ntara yacu.”
Guverineri Rubingisa yakomeje asaba ababishoboye gushora imari mu byanya by’inganda, kubyaza umusaruro ibiyaga bisaga 30 biri i Burasirazuba, birimo imijyi yunganira Kigali ifite amahirwe menshi mu miturire, ubukerarugendo n’ibindi.
Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera- PSF mu Rwanda, Ruzibiza Stephen yashimye uko iyi Expo y’Iburasirazuba yagenze, anashimira ubuyobozi bw’intara bufatanyije n’ubwa karere batanze ikibanza cya Hegitari 3 kizaba ari umwihariko w’ibikorwa bya Expo ndetse ubu hakaba hagiye kwigwa uko icyo cyanya cyazatunganywa.
Bamwe mu bitabiriye iyi Expo bemeza ko bahakuye ubunararibonye mu byo bakora, nk’uko byemezwa na Sanyu Jeannete uhagarariye Koperative yitwa Unit Group ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha.
Iyi koperative ikora isabune yo kumesa, n’iyo koza ibintu y’amazi kandi bakora n’amavuta ya gikotori, yakomeje agira ati: “Aho twagereye aha twize byinshi kandi twungutse ubumenyi bwinshi buzadufasha kwaguka tukagera ku kwitungira uruganda”
Mu gusoza iri murikagurisha, hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Ubuyobozi bw’Intara, Uturere n’abayobozi ba PSF mu turere, agamije kunoza ubufatanye burambye hagati y’ubuyobozi bw’inzego za Leta mu Ntara, abaturage n’abikorera muri rusange. Muri ayo maserarano harimo gushyiraho komite isuzuma ibikorwa bizakorwa, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.










