Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo yatangizaga Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba (EXPO) ku nshuro ya 15 yagarutse ku ruhare rw’abikorera mu guhanga udushya tuganisha mu bucuruzi bufasha abaturage guhindura imibereho.
Kuri uyu wa 25 Kanama, mu karere ka Kayonza ahazwi nko ku kibuga cya Kaminuza hafunguwe Expo ya 15 y’Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi yaratangiye.
Ibikorwa byo kuyifungura ku mugaragaro byabanjirijwe no gusura bamwe mu bamurika ibyabo basobanura ibyo bakora ndetse n’uko bakira ababagana, aha niho Guverineri Rubingisa yaboneyo kubasaba kongera imbaraga mu bikorwa by’udushya bigamije gusubiza ibibazo abatuye Iburasirazuba bafite
Yagize ati “Ndabasaba gukomeza gushora imari mu bisubizo bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane mu buhinzi, ubworozi, ingufu n’imicungire y’amazi: Urugero, twifuza kubona ibigo binini bishora imari mu ikoranabuhanga rikoresha imirasire y’izuba mu kuvoma amazi.”
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bizafsha abaturage kubaho neza, bisubiza ibibazo bafite kandi bikunganira ibigo binini bitanga serivisi birimo nka WASAC itanga amazi ariko mu Ntara y’Iburasirazuba ugasanga hari aho kubona amazi meza bikiri ikibazo gikomeye.
Ibi kandi ngo bigomba kugerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga haba kubikora, kubyamamaza no kubisobanurira abaturage.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Benedata Laurien mu ijambo rye yashimye ubufatanye bagirana na Leta, butuma boroherwa no kwikorera, nawe agira icyo asaba bagenzi be
Yagize ati: “Ndasaba abikorera bagenzi banjye gukomeza kugira ishyaka ryo guhanga udushya, gutanga serivise nziza kandi yihuse nk’uko duhora tubyibutswa ndetse no kugira isuku mu byo dukora.”
Mu buryo bwo guhanga udusha, hari zimwe mu nganda zaje kumurika ibyakabaye ibisubizo ku baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba birimo nk’uruganda rwa Mount Meru rwazanye amavuta mashya y’ibihwagari, aho abarukorera basaba abaturage kubihinga ari byinshi kuko batarahaza isoko nyamara muri iyi minsi batangiye gukora aya mavuta, ibihwagari bakoresha bituruka mu mahanga.
Iyi Expo yatangijwe ku nshuro ya 15 iri kubera mu Karere ka Kayonza guhera ku itariki ya 19 Kanama ikazasozwa ku ya 6 Nzeri 2026, aho yitabiriwe n’abamurika ibyabo 232 baturutse hirya no hino mu Gihugu no mu mahanga (Ibigo by’Abanyarwanda ni 227 n’aho iby’abanyamahanga ni 5).










