MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abatuye mu Isantere ya Ngarama barizezwa gushyirirwaho amatara yo ku muhanda

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
08/01/2026

Abatuye, abakorera, ndetse n’abagenda mu Isantere ya Ngarama, mu Karere ka Gatsibo basaba ko gahunda yo kubaha amatara yo ku muhanda yakwihutishwa, kuko byabafasha gukora akazi kabo neza cyane cyane mu masaha ya nijoro, by’umwihariko, abataha hanze y’iyi Santere bibasaba gutaha kare birinda ibisambo bijya bibatega bikabambura mu masaha ya nijoro.

Iyo ugeze muri Isantere ya Ngarama, ubona ko ari nk’umujyi muto uri gutera imbere byihuse, cyane ko uri ku muhanda munini wa kaburimbo uhuza Akarere ka Gatsibo n’Akarere ka Gicumbi ukomeza werekeza i Kigali, ibi bituma Ngarama iba irimo urujya n’uruza rw’abantu batandukanye, bituma abahakorera akazi kabo kaburi munsi bavuga ko ari amahirwe y’imikorere kuri bo, arinaho bahera bavuga ko bakeneye amatara yo ku muhanda.

Akarere ka Gatsibo karigushyira imbaraga mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi hirya no hino mu bice bitandukanye, aho biteganyijwe ko mu mpera za Kamena 2026, ku bufatanye n’umushinga RUEAP, ingo zigera kuri 35,962 zizaba zamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi, bizatuma akarere kazamuka kakagera ku gipimo cya 86.6% by’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi.

Bamwe mu bakorera mu Isantere ya Ngarama baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kubona amatara yo ku muhanda byatuma ibikorwa byabo bizarushaho gutera imbere, ndetse bakaba bakora batikanga abajura bashobora kubambura ibyabo.

Niyonshuti Olivier akora umwe mu myuga igezweho yo gukora ikawa, avuga ko abagizi ba nabi bitwikira umwijima bakambura abantu, kandi bigira ingaruka ku kazi kabo, kuko usanga abantu barwana no gutaha kare ngo batagirira ibibazo mu nzira.

Aragira ati: “Amatara yo ku muhanda turayakeneye cyane, kuko ntushobora kugenda uvugira kuri telefone iyo bwije, ajya kubona akabona barakwatatse telefone bakayikwaka ndetse n’ibindi waba ufite bakabitwara, cyane cyane nkatwe dukora tukageza mu masaha akuze, tubonye amatara yo ku muhanda akazi kacu karushaho kugenda neza, kuko hari abakiriya tubona ku manywa gusa ariko habona ndabyizeye ko abakiriya barushaho kwiyongera.”

Twagirimana Jean Bosco, ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto avuga ko babonye amatara yo ku muhanda byarushaho kongera ubwiza bw’umujyi, abakora akazi kabo no mu masaha ya nijoro bakagakomeza, kuko ubundi usanga benshi bakorera mu mujyi bataha harya y’umujyi bakinga kare.

Aragira ati: “Turasaba ko badushyiraho amatara, kuko tuyabonye byatuma twajya tugenda twizeye umutekano wacu. Ikindi ni uko byatuma n’umujyi wacu warushaho gusa neza, n’abahageze bakaba batekanye; kuko usanga umuntu ukorera ubucuruzi muri uyu mujyi azi ko ari buhagarike urugendo ataha kare.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Niyonzima Felicien, arizeza abatuye muri uyu mujyi wa Ngarama ko igikorwa cyo gushyira amatara ku muhanda inyigo yamaze gukorwa ku bufatanye n’Akarere, ko igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa gusa.

Aragira ati: “Twabiganiriye n’ubuyobozi bwacu bw’Akarere, barabitwemerera icyo dutegereje ni uko bishyirwa mu bikorwa, kuko hari amatara azacanira umujyi aturutse ku biro by’umurenge akagenda akagera ku rutare rwa Ngarama; kandi ni yayandi manini afite imbaraga ku buryo azajya acana ahantu hose hakagaragara.”

Ibikorwaremezo nk’amashanyarazi ni bimwe mu byatumye Akarere ka Gatsibo kaza mu myanya y’inyuma mu bushakashatsi bw’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibanze (CRC) 2025; bwerekanye ko abaturage bafite amashanyarazi hakurikijwe uko uturere dukurikirana Akarere ka Gatsibo kaje inyuma y’utundi ku gipimo cya 51.7%.

Mu Isantere ya Ngarama bifuza ko hashyirwa amatara acanira umuhanda
Umwe batwara abagenzi kuri moto mu Isantere ya Ngarama avuga ko umuhanda icaniwe byakongera umutekano n’amasaha yo gukora

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Polisi iraburira abatwara ibinyabiziga bakivanga ibibazo byabo bwite n’amategeko y’umuhanda

Polisi iraburira abatwara ibinyabiziga bakivanga ibibazo byabo bwite n’amategeko y'umuhanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU