Abaturage b’Akarere ka Bugesera, by’umwihariko abakorera ingendo mu Mujyi wa Nyamata bakoresheje ibinyabiziga ndetse n’abakoresha umuhanda bari muri siporo batangiye gusogongera ku byiza by’umuhanda mushya wa La Palisse-Zigama CSS ureshya na kilometero ebyiri.
Muri siporo rusange y’Akarere ka Bugesera iba kabiri mu kwezi, abitabiriye iyabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024 bakoresheje umuhanda mushya mu rwego rwo gutandukana n’ibinyabiziga binyura mu muhanda mugari wa Nyamata.
Abaturage baganiriye na Muhaziyacu batangaje ko uyu muhanda uzanye igisubizo cyo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga binyura mu mujyi wa Nyamata rwagati.
Ndungutse Jean Fidèle ni umwe mu baturage bari bitabiriye siporo rusange anyuze mu muhanda mushya wa kaburimbo.
Yagize ati: “Uyu muhanda twanyuzemo ni mwiza kandi watumye tutongera kubisikana n’ibinyabiziga kuko babikumiriye bigakoresha umuhanda wa ruguru unyura neza neza mu Mujyi. Ni isura nziza y’Akarere kacu kari kubona kuko birimo no kugabanya umurongo munini w’ibinyabiziga mu Mujyi.”
Uwamwezi Diane we yagize ati: “Ni ku nshuro ya mbere dukoze siporo tunyuze muri uyu muhanda ariko twawishimiye kuko byadufashije gukora neza siporo tudahura n’ibindi binyabiziga. Ni umuhanda kandi bigaragara ko no mu yindi minsi tuzajya tuwifashisha dukora siporo kuko udacamo ibinyabiziga byinshi, cyane ko unubatse mu buryo ushobora kwiruka utanyuze mu muhanda hagati.”
Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera, Murenzi Jean Marie Vianney ubwo yifatanyaga n’abaturage muri siporo rusange yabasabye kurushaho gukoresha uyu muhanda no kuwufata neza nk’igikorwa remezo kibafitiye akamaro mu buryo butandukanye.
Nubwo uyu muhanda utarashyikirizwa Akarere ku mugaragaro, abatuye Akarere ka Bugesera ndetse n’abakagana batangiye kuwukoresha kuko ibikorwa byo kuwubaka byarangiye.
Kuri ubu ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye bikoresha uyu muhanda mushya bigana kuri sitade y’Akarere ka Bugesera ndetse bigakomeza bigahinguka nanone mu muhanda munini bitanyuze mu Mujyi wa Nyamata rwagati.








