Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko bwafashe ingamba zo kongera ubwanikiro bwinshi bw’ibigori no kurushaho kugenzura neza abahawe ibyangombwa ngo bagure umusaruro w’abaturage, nka bumwe mu buryo bwo kubungabunga umusaruro mwinshi babonye muri iki gihembwe.
Mu Karere ka Nyagatare heze umusaruro mwinshi w’ibigori urenga toni ibihumbi 119 biturutse ahanini ku kuba abahinzi barakanguriwe guhinga mu nzuri 70% by’ubutaka bafite 30% bakabwororeraho , byatumye hahingwa hegitari zisaga ibihumbi 26.
Mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yateranye kuwa Gatandatu ku wa 17 Gashyantare 2024 ubuyobozi bwavuze ko hakwiye gukangurira abahinzi gufata neza umusaruro bawanika neza ndetse bakirinda no kuwugurishiriza rimwe ku masoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ari ngombwa ko umuturage amenya ko afite inshingano yo gufata neza umusaruro ngo kuko aba yarawushoyemo byinshi bityo utagomba kwangirika.
Akomeza agira ati” Hari ingamba zihari kugira ngo dukemure ikibazo cy’umusaruro w’ibigori ushobora kwangirika harimo gushaka ubwanikiro ,twakoze ibiganiro bigera aho leta yemeye ko ahantu hari amashyamba yayo dushobora gusaruramo ibiti bikuze rero twakoze uburyo bwo kureba ubwanikiro dukeneye no kureba ahari ayo mashyamba ngo twubake ubwo bwanikiro.”
“Icya kabiri nuko twavuguruye uko twahaga ibyangombwa companies zigura umusaruro w’ibigori kuko wasanga buri muntu wese agura, tugomba kumenya niba abo twahaye ibyangombwa babikoreshereza icyo twabibahereye kandi abaturage bakwiye kureka kugurishiriza rimwe kuko bituma igiciro cyashyizweho kitubahirizwa.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushize iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague we asanga umuhinzi akwiye kwibutswa ko nawe afite inshingano yo gushora mu gushaka ubwanikiro nkuko yashoye mu guhinga.
Ati” Icyo dukwiye gushishikariza abaturage bacu nuko bakwiye kwibutswa uko bazafata neza uwo musaruro ibiti birahari kandi ntibigoye rwose kuko bisaba gusharika( kubimanika ku biti) si na ngombwa ko ahantu haba hanasakaye. Hari umuturage twagezeho dusanga investisement ye yose yarayimariye mu buhinzi ariko ntabwo yigeze ashora muri post harvest.”
Ni mu gihe hari abaturage muri aka Karere usanga batari basobanukirwa inshingano zabo igihe basaruye uwo musaruro w’ibigori.
Nshimiyimana Valens ati” Iyo njye nsaruye ntema ibigori nkabishyira kuri shitingi nkazana umuti ngashyiramo ubundi ngahunika umusaruro wanjye.”
Habasa Kadiya ati” Jyewe nta hantu ngira nanika keretse abantu b’abakire kuko abantu ntibanganya ubushobozi, abagira za hangari ni abakire ubwo rero nkatwe b’abakene tubibika mu nzu.”
Muri iyi minsi hari abaturage bavuga ko igiciro cy’ibigori cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cy’amafaranga 400 Frw ku kiro kitari kubahirizwa aho ikiro hari aho kigura hagati ya 150- 200 Frw. Ibi ariko ubuyobozi bw’Akarere bukabizeza ko bigiye gukemuka binyuze ku bagura uwo musaruro.








