Bamwe mu basaza bo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare bavuze uko bakoranye n’Inkotanyi mu rugamba zarwanaga rwo kubohora Igihugu, zikarangwa no kwiyoroshya bikazifasha kumenya inzira n’aho umwanzi yari yihishe.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite.
Umusaza Kambanda Antoine yagize ati ” Inkotanyi zinjira mu 1990 imirwanire y’aha hantu yari igoye cyane kubera hari Pariki, natuye hano mu 1964 nkubwije ukuri n’inama z’Inkotanyi nazijyagamo. Twakoranaga na bo kuko ni twe twari tuzi ibice, nashishikariza urubyiruko gukunda Inkotanyi kuko rurasarura aho zabibye.”
Kambanda yakomeje ashimira Chairman wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame kuba yarongeye kunga ubumwe mu banyarwanda.Ati”Abanyarwanda bose baramwishimiye kubera ibikorwa yakoze muri iki Gihugu, mbere ubuyobozi bwari Ngarama, umuturage yavaga hano akajyayo wagerayo bakakubwira ngo Burugumesitiri ntawuhari!”
Rutembesa Theogène wavukiye akaniga Musheri ndetse urugamba rwo kubohora Igihugu rugatangira areba yavuze itandukaniro ry’Inkotanyi n’ingabo za Habyarimana.
Yagize ati ” Icyo gihe nari mfite imyaka 19, bateye ari kuwa Mbere ariko bahera hariya epfo Kagitumba bigejeje kuwa Kabiri nka Saa Kumi n’Imwe, isasu rya mbere ryatangijwe n’ingabo za Habyarimana bari bateze imbunda hano ku kibikira Matimba, twebwe twari abana icyo gihe twagiye kureba uko barwana duhagarara ku musozi wa Rebero hano hakurya, Inkotanyi zarashe amasasu make ingabo za Habyarimana zivuza akaruru zita amasasu ziriruka.”
Yakomeje agira ati” Aka gace kari ranch militaire, Inkotanyi zabaye intwari cyane gusa bazengerejwe n’ibintu bibiri nabonye: Icya mbere bapfushije abayobozi babo bakihagera, icya kabiri bagendaga ahantu batazi, twe nk’abantu bashakaga kubohorwa, twaberekaga imihanda bigeze nko kuri 26 Ukwakira nibwo bagiye za Ruhengeri, jye nahunze kuri 29 namanukanye n’abasirikare ba nyuma.”
Rutembesa yavuze ko kandi ingabo za Habyarimana bari abasore biyemeraga cyane ntawabegeraga ngo barabatinyaga kandi bari bafite imbunda nini mu gihe Inkotanyi bicishaga bugufi. ” Mukicara mukaganira niba baje bashaka ko ubayobora, niba bumvise umwanzi aje bakakubwira bati garuka hano gato, igihe cyagera bakakubwira ugataha.”
Umukandida depite wa FPR-Inkotanyi Mussolini Eugène wari waje kwifatanya n’abaturage ba Musheri kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yasabye urubyiruko kumenya amateka yaranze Igihugu bakagira uruhare mu kucyubaka.









