MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abarenga ibihumbi 40 bavuwe n’ingabo mu mezi atatu

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
03/07/2025

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko abaturage barenga ibihumbi 40 bavuwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego zirimo n’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC mu gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere kuva muri Werurwe 2025.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 3 Nyakanga 2025, ubwo yasozaga ibi bikorwa byatangiye muri Werurwe 2025, aho abaturage bahawe ubuvuzi, bubakiwe ibikorwaremezo birimo inzu zo guturamo, begerezwa amazi n’amashanyarazi.

Gusoza ibi bikorwa kandi byahujwe no gusoza Icyumweru cy’ibikorwa by’Ingabo zo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC mu guteza imbere abaturage mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku bitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma, aho ingabo 50 z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC harimo n’iz’u Rwanda n’abandi baganga b’inzobere bo ku bitaro bya Kibungo bavuraga abaturage zavuye abagera kuri 2,295 habagwamo abarenga 300 mu cyumweru.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze mu rwego rw’ubuzima byabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko yabaye impurirane y’ibikorwa ingabo zisanzwe zikora mu gihugu hiyongeraho n’Ingabo zivuye mu bihugu duturanye.

Akomeza agira ati: “By’umwihariko mu buzima muri aya mezi atatu gusa havuwe abaturage barenga ibihumbi 40, ni umubare munini ugereranyije n’uko dusanzwe tuvura,dufite abaganga bake, tukagira abarwayi benshi.”

Minisitiri Dr.Nzansimana yongeye ati: “Iyo hajemo izi mbaraga z’ingabo ndetse bigahabwa umwihariko birihuta bikagera no kuri ba baturage bari bagitegereje bafite randevu za kure. Ni igikorwa twifuza ko cyajya cyaguka cyikabaho kenshi kuko kitugabanyiriza abantu bari bategereje cyane kubagwa, amaso, amenyo n’abandi barwaye indwara zisaba inzobere.”

Yavuze ko uretse abavuwe, hari n’amazu y’abatishoboye arenga 70 yubatswe, hubatswe ibiraro birenga 13, amashuri y’incuke 10, amashanyarazi byagiye bigirwamo uruhare n’izi ngabo.

Umwe mu bavuwe witwa Ibereho Richard Bebline waturutse mu Karere ka Kirehe, ati: “Naje mfite ikibazo cy’amagufa kwari ugucomoka, babanje kumbaga inshuro eshatu bashyiramo tije,ejo nibwo bayikuyemo nkaba numva ndi kumera neza.”

Akomeza agira ati: “Ni bintu bishimishije cyane kuko byari bigoranye nko ku bantu badafite ubwinshingizi buri hejuru cyangwa Mituweli, byaradufashije cyane kubona ubuvuzi tutateganya kubona ahandi hantu bigizwemo uruhare n’Ingabo zacu n’iz’abaturanyi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica Mueni Nduva yashimiye Ingabo z’ u Rwanda na Guverinoma muri rusange byateguye iki gikorwa.

Akomeza agira ati: “Ibi bikorwa by’ingabo bigira uruhare mu gufasha ku ntego y’iterambere ry’Igihugu, bikanazamura imikoranire mu baturage n’abasirikare, bigateza imbere ubukungu bw’icyaro, bigahindura imitangire ya serivisi mu buzima, bigakuraho ubukene, bikanabunga ibidukikije.”

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 
Amakuru

Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 

13/11/2026
Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026
RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Imiryango 16 y’abatishoboye yahawe inzu nshya ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi

Nyagatare: Imiryango 16 y’abatishoboye yahawe inzu nshya ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU