Abahinzi b’ibigori bo mu Ntara y’Iburasirazuba ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku kibazo cya za shitingi zifashishwa mu gihe cy’isarura ry’ibigori.
Abahinzi bavuga ko shitingi bahabwa ziba zidakomeye, naho Minisiteri ikababwira ko bakwiye kwigira ntibagahore bategereje ko ibyo bashaka byose babihererwa ubuntu.
Ni mu gihe ubusanzwe mu buryo bwo gutegura no kurushaho gufata neza umusaruro uba wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya A, bitewe n’imishinga ikorana n’amakoperative y’abahinzi b’ibigori, abahinzi bafashwa kubona ku buryo bworoshye shitingi zibafasha gutwikira umusaruro wabo mu gihe cyo kuwanika.
Muri iyi minsi uburyo busigaye bukoreshwa kandi bwamenyerewe n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba ni tekiniki yo gusharika ibigori.
Ni uburyo budahenze bukorwa ku bigori bigeze igihe cyo gusarurwa, bikurwa mu mirima bagafata ikigori uko cyakabaye ku bishishwa byacyo bakabizirikana ariko ibi bigori bigomba kuba bicuramye kugira ngo n’iyo amazi yabigeraho ashoke, bakabyanika ku biti by’imitambiko byateguwe. Aha ni ho abahinzi bakenerera shitingi cyane cyane abadafite ubwanikiro bwubatse dore ko baba bariyubakiye za hangari, izi shitingi zibafasha gutwikira umusaruro w’ibigori.
Shitingi ziteza abahinzi igihombo
Hari abahinzi b’ibigori bemeza ko shitingi bahabwa zidashobora kumara umwaka, ndetse ngo n’abazigura kuri bo ni igihombo gikomeye.
Umuyobozi wa Koperative KOPECUMA yo mu Karere ka Gatsibo yagize ati : “Shitingi duhabwa ziroroshye cyane, zimeze nk’amashashi, iyo umuyaga uje ari mwinshi zihita zicika, ni shitingi utakoresha ibihembwe bibiri by’ihinga”
Izi shitingi akenshi amakoperative azihererwa ubuntu ariko hari n’abazigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi.
Namahoro Olive, umuhinzi muri koperative ya HIRWA mu Karere ka Rwamagana, yagize ati “Umwaka ushize izo shitingi twaraziguze zari 254, zose zaracitse nta n’imwe twakoresha ubu. Turasaba Leta ko yaduha izikomeye, n’ubundi tuzifata kuri Nkunganire zo ni ibihumbi 13FRW, Leta ikatwishyurira 50% natwe tukiyishyurira asigaye (6500frw)”
Aba bahinzi bavuga ko izi shitingi nyuma yo gucika baguze izindi nyamara ngo ibi ntibyari mu byo bari biteze dore ko bumvaga ko izi shitingi zagombye kuba zikomeye kuko zicuruzwa n’ababifitiye uburenganzira, bakaba ntaho bahera bavuga ko ari pirate.
Kimwe mu byangiza umusaruro w’ibigori harimo uruhumbu rutera indwara yo mu bwoko bwa “Aflatoxine”. Mu gukumira iryo yangirika, akaba ari imwe mu mpamvu abahinzi bagirwa inama yo kwanika ibigori byabo hejuru, ntibyanikwe hasi, ku rundi ruhande n’abahinzi b’ibigori bagasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubafasha kubona shitingi zikomeye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine aherutse kwitabira inama yibanze ku gutegura neza kwita ku musaruro wo muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020A, yavuze ko amakoperative asaba za shitingi kwishakamo ubushobozi, akwiye kwishamo ubushobozi, aho gutekegereza gusa ko Leta izazibaha.
Ati: “Ntabwo mukwiye kwirirwa muteze amaboko mutegereje ko ibintu byose Leta izabibaha, namwe mugire uruhare mubyo mushaka, ese mwebwe muri izo shitingi mukeneye ni ukuvuga ko ntazo mwashobora kwigurira? Rwose muve muri ibyo bintu byo guhora muteze amaboko ngo Leta izabafasha, ibintu namwe mwakwiye kuba mwishoboreye.”
Naho ku bijyanye nuko abahinzi bavuga hari shitingi bagura zigahita zisaza, Dr. Mukeshimana yagize ati: “Niba shitingi barasanze ari mbi ntibazongere kuzigura.”
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB gifatanyije n’uturere tw’Iburasirazuba biyemeje kurebera hamwe umubare wa shitingi zikenewe, hakabarurwa izo amakoperative ashobora kwigurira n’ izizasigara zigatangwa na RAB.





