Ikipe ya Sunrise FC yasobanuye ko impamvu yahagaritse Niyonkuru Vivien, byaturutse ku myitwarire itari myiza irimo n’ubusinzi, ubuyobozi buvuga ko bwashyizemo imbaraga nyinshi ngo nibura igikombe cy’Amahoro buzagitware.
Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu Ikipe ya Sunrise nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cyayo na Kiyovu Sport ibitego bibiri ku busa. Byavugwaga ko hari abakinnyi batanze amakuru muri Kiyovu bikaba biri mu byatumye batsindwa.
Niyonkuru Vivien ni umwe mu bahise bahagarikwa igihe kitazwi bivugwa ko ari mu babonanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu mbere y’umukino.
Nyuma ubuyobozi bwamuhaye ibaruwa imuhagarika igihe kitazwi ndetse abakinnyi babwirwa ko hari n’abandi bakinnyi babiri bagikorwaho iperereza byabahama nabo bagahagarikwa.
Rebero Emmanuel ukurikirana ubuzima bw’iyi kipe yabwiye muhaziyacu.rw ko Niyonkuru Vivien yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yamubonetseho irimo n’ubusinzi.
Yagize ati: “Niyonkuru Vivien twabaye tumuhagaritse igihe tutaramenya kuko hari ibyo twari turimo gushaka kumenya, ariko icyo twamuhagarikiye cyane ni ibijyanye n’imyitwarire yari yagaragaje itari myiza aho umukinnyi amara gukina akajya mu kabari ugasanga amazemo iminsi ingahe kandi abandi bari mu myitozo, ugasanga ntabwo ari byiza, n’undi uwo ariwe wese uzagaragaza imyitwarire idahwitse azahagarikwa.”
Ku bijyanye nuko yahagarikiwe amakuru yahaye Kiyovu Sport, uyu muyobozi yavuze ko atari byo 100% gusa yemeza ko we na bagenzi be biramutse bibahamye bazabiryozwa ngo Niyonkuru Vivien akaba yarabaye ahagaritswe kugira ngo bagarure umwuka mwiza mu ikipe.
Rebero yasabye abafana kubaba hafi ku mukino bafitanye na Espoir mu gikombe cy’amahoro ngo kuko biyemeje kugitwara.
Ati : “Ubu twaraye Rusizi umwuka umeze neza, intego dufite ni ukuritwara kuko imikino iba ari mike ntabwo ari nka shampiyona.”
Uko imikino y’igikombe cy’Amahoro amakipe ari buhure
Tariki 4 Gashyantare: Mukura vs Bugesera FC, AS Muhanga vs Interforce FC , APR FC vs Etoile de l’Est, Gorilla FC vs Marine FC, Espoir FC vs Sunrise FC, Musanze FC vs Police FC.
Tariki 5 Gashyantare: Rayon Sports vs Intare FC, SC Kiyovu vs AS Kigali, Rutsiro FC vs Pepinier FC, Impeesa FC vs Etincelles FC , Aspor Ltd vs Vision VC na Rwamagana City FC vs Gicumbi FC.
Imikino yo kwishyura ikaba iteganyijwe mu cyumweru gitaha. Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize cyegukanwe n’Ikipe ya AS Kigali, aho yatsinze ikipe ya Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma.





