MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko imikino ibanza y’igikombe cy’Amahoro yagenze

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
05/02/2020
Abakinnyi ba Etoile de l'Est bananiwe kwihanganira igitego batsinzwe mu minota ya nyuma baryama mu kibuga

Abakinnyi ba Etoile de l'Est bananiwe kwihanganira igitego batsinzwe mu minota ya nyuma baryama mu kibuga

Mu makipe atatu aturuka mu Ntara y’Iburasirazuba abiri ntiyahiriwe n’umukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro kuko yatsinzwe, indi imwe yo yatsindiye hanze biyihesha amahirwe yo kuzakomeza mu kindi cyiciro.

Ikipe ya APR FC yatsinze Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa, cyabonetse ku munota wa 94 habura umunota umwe ngo umupira urangire. Ni umukino ikipe ya Etoile de l’Est yari yakaniye cyane dore ko iri mu zihagaze neza mu cyiciro cya kabiri, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ndetse ubona ko yose yahushije uburyo bugaragara.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje yakaniye cyane isatira izamu bikomeye abarimo Nshuti Innocent na Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague bahusha uburyo bwinshi bwakavuyemo igitego. Ku munota wa 94 nibwo Manishimwe Djabel yahinduye umupira maze ushyirwa ku mutwe na Niyonzima Olivier Sefu wari winjiye mu kibuga asimbuye APR iba ibonye intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Ibi byatumye iyi kipe izajya i Ngoma ku kibuga cya Etoile de l’Est gukina umukino wo kwishyura nibura izigamye igitego kimwe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombie, APR FC: Ntwari Fiacre, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange,  Nshimiyimana Yunusu, Manishimwe Emmanuel, Bukuru Christopher, Nshimiyimana Mohammed, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Ishimwe Kevin na Nshuti Innocent

Etoile de l’Est: Mfashingabo Didier, Niyonkuru Daniel, Niyibizi Emmanuel, Iradukunda Pacifique, Bugingo Jean Pierre, Rutayisire Amani, Rurangirwa Pacifique, Niyonkuru Aboubakar, Niyonkuru Ramadhan, Kagabo JMV na Iraguha Hadji.

Uko imikino yose yagenze

Mukura yatsinze Bugesera ibitego 2-1, As Muhanga itsinda Interforce FC 5-0, Gorilla FC yatsinze Marine FC ibitego 3-1 Espoir FC itsindwa na Sunrise FC igitego kimwe ku busa naho Musanze FC itsinda Police FC igitego kimwe ku busa.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki 11 na 12 Gashyantare. Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize cyatwawe n’ikipe ya AS Kigali itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma.

Umwe mu bakinnyi ba APR FC ubwo yaragize ikibazo

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Miss Rwanda: Irebere ubwiza bw’abakobwa batanu bahagarariye intara y’Iburasirazuba n’imishinga yabo

Miss Rwanda: Irebere ubwiza bw’abakobwa batanu bahagarariye intara y’Iburasirazuba n’imishinga yabo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU