MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinga umuceri mu gishanga cya Rwangingo bizeye umusaruro usaga toni 4 kuri hegitari

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
29/05/2023
Igishanga cya Rwangingo

Igishanga cya Rwangingo

Abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rwangingo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko muri iki gihembwe bizeye umusaruro w’umuceri kuko nibura bateganya kubona toni zisaga 4 kuri hegitari.

Aba bahinzi bavuga ko igice cy’iki gishanga cyatunganyijwe gihigwamo umuceri gitanga umusaruro kuko wiyongereye kurusha mbere iki gishanga kitaratunganywa, bakaba bavuga ko bamaze kwiteza imbere.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko biteguye umusaruro mwinshi kuko umuceri wabo umeze neza, kuko wabonye amazi ahagije bakaba barawufashe neza.

Sibomana Emmanuel yagize ati: “Umusaruro turawiteze cyane, twagize amahirwe imvura yaguye neza nta zuba ryinshi ryabayeho kandi dufite n’amazi umuceri umeze neza rwose.”

Yakomeje agira ati: “Turashimira ubuyobozi ko butuba hafi bukaba bwaradutunganyirije igishanga, ubu nta kibazo turahinga tukeza tugatunga imiryango yacu, bitandukanye na mbere kuko wasanganga umusaruro udashimishije.”

Uwitwa Mushimiyimana Esperance nawe yagize ati: ” Kuva natangira guhinga muri iki gishanga maze kungukiramo byinshi, kuko abana banjye bariga nta kibazo maze no kugera ku iterambere, iki gihembwe twarahinze kandi umuceri wacu umeze neza twiteguye ko tuzabona umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko iki gishanga cya Rwangingo gifitiye abaturage akamaro kanini.

Ati: “Umuntu agiye kuvuga ibyiza biva mu gishanga cya Rwangingo ni umusaruro, aho Rwangingo uyu munsi iri hejuru mu musaruro kandi tubona tweza toni zigeze kuri 6 ku muceri. Ibyo byose iyo ugiye kubikuba n’amafaranga ku kiro uhita ubona miliyari zijya mu baturage, gifite rero akamaro gakomeye cyane.”

Igishanga cya Rwangingo ni igishanga gifite hegitari 2000 gihingwaho umuceri, ibigori na soya, gihuriweho n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

Kuri ubu buso Akarere ka Gatsibo gafiteho hegitari 322, hakaba hagiye kwifashishwa umushinga CDAT mu gutunganya hegitari 600 zidatunganyije.

Igishanga cya Rwangingo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu mafoto: Uko irushanwa ryo gusiganwa ku magare ‘Akagera Race’ ryagenze

Mu mafoto: Uko irushanwa ryo gusiganwa ku magare 'Akagera Race' ryagenze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU