Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko mu bigo by’amashuri makuru y’ubumenyingiro bya IPRC byashyirwamo amasomo abafasha kwihangira imirimo.
Mu mpera za Gashyantare 2020, ishuri rya IPRC Gishari i Rwamagana ryateguye gahunda yo gushishikariza abiga mu mashuri yisumbuye kwitabira amashuri makuru y’imyuga, by’umwihariko abakobwa kuko bikigaragara ko ubwitabire bwabo bukiri hasi.
Mu mu bigo by’amashuri iri shuri ryatumiye harimo n’ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona cya HVP Gatagara Rwamagana.
Abanyeshuri bazengurukijwe ahatangirwa amasomo mu mashami atandukanye y’iki kigo, harimo ubwubatsi, ububaji, ikoranabuhanga, ikoranabuhanga ry’ubuhinzi, ndetse n’ahamurikirwa tumwe mu dushya twakozwe n’abiga muri iri shuri rikuru.
Gusa, abafite ubumuga bavuga ko nubwo ari amasomo ashimishije, nta na hamwe bisanze, kuko ari amashami asaba kuba umuntu afite ubushobozi bwo kubona; ariko bemeza ko hari amashami yazanwa ku kigo nabo bakabasha kwiga, batanga nk’urugero rw’umuziki.
Karangwa Kayitesi Jovia, wiga mu mwaka wa gatanu indimi n’ubuvanganzo muri HVP Gatagara Rwamagana, yavuze ko yishimiye kumva ubumenyi buhatangirwa, ariko ko batabibasha.
Ati: “Hari ibyo dusabwa nk’abantu bafite ubumuga bwo kutabona hano bidahari. Badufashije bazana ishami ryigisha ishami ry’umuziki, ryo twarishobora ku ruhande rwacu.”
Yongeyeho bazi kuririmba, kandi ngo bamwe muri bo bazi no gucuranga, ngo babashije kubona aho kubyigira ngo babibyaza umusaruro.
Ngabitsinze Vincent, wiga mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo, yagize ati: “Bishobotse hashyirwaho uburyo n’abantu batabona hashobora kuza kwiga, niba iyo myuga ishobora kuba yafasha urundi rubyiruko rudafite ubumuga, njyewe ndumva nakwishabira ngo nibura n’abantu batabona batekerezweho.”
Ngabitsinze na we yagarutse ku mashami yabafasha kugaragaza impano zirimo kuririmba, gucuranga, gukina amakinamico, n’ibindi bifitaye isano.
Ngo kandi usibye kuba izi mpano zakubaka umuryango nyarwanda, na bo ubwabo zabafasha kwiteza imbere ku giti cyabo, bikanabarinda ko hagira umuntu utabona ujya gusabiriza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri HVP Gatagara Rwamagana, Uwiringiyimana Kaberuka Placide yemeza ko abafite ubumuga bwo kutabona bakeneye aho bakwigira ubumenyi ngiro, kuko nubwo mu kigo cyabo batabigisha kuririmba no gucuranga mu buryo buhambaye ngo babibigisha kandi ko abana bari ku rwego rwo hejuru mu kubikora.
Dr Gashumba James, Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnics, avuga ko iyi gahunda ku rwego rwa kaminuza ikiri nk’ikifuzo, kuko kubigeraho biba bishaka kwigisha kuri urwo rwego, kubanza gushakisha n’ibikorwa remezo, abarimu babyize, integanyanyigisho yihariye, n’ibindi.
Ashingiye ku kuba hari ibindi bihugu bibikora bigakunda, Dr Gashumba yavuze ati: “Ntabwo turabigeraho, ariko tuzabigeraho, ubu ni ibintu bikiri mu nyigo no mu bitekerezo.”
Muri rusange mu buryo bwo gufasha abafite ubundi bumuga, nko kutumva no kutavuga, Dr. Gashumba avuga ko bafite abafatanyabikorwa bakorana nabo mu gutanga amasomo y’igihe kigufi (short courses) mu bigo by’imyuga byo mu mashuri yisumbuye (TVET), ariko ku rwego rwa Kaminuza bakaba bagitekereza uburyo byazashyirwa mu bikorwa.
HVP Gatagara ni ishuri ryihariye ryigwamo n’abantu bafite ubuguma butandukanye, rifite abanyeshuri kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, rigira amashami arimo indimi, amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG).







