MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abafatanyabikorwa batangiye gushyira mu bikorwa ingamba bavanye mu imurikabikorwa

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
28/02/2023

Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa riheruka kubera mu Karere ka Kirehe batangiye gushyira mu bikorwa bimwe mu byo basabwe birimo kunoza ibyo bakoraga neza no gushyira imbaraga mu kwamamaza serivisi batanga.

Ibi babivuze tariki 27 Gashyantare 2023 ubwo hashize iminsi mike imurikabikorwa rirangiye bamwe basubiye aho bakoreraga.

Ubwo iri murikabikorwa ryasozwaga Umuyobozi w’Akarereka Kirehe, Rangira Bruno yasabye abafatanyabikorwa kunoza serivisi bakora anabasaba gukoresha uburyo bwose kugira ngo ibyo bakora bimenyekane bityo bibahe inyungu zisumbuyeho.

Bamwe mu bafatanyabikorwa baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko batangiye gushyira mu bikorwa ingamba bafashe zo gutezimbere imikorere yabo.

Mukeshimana Clementine ‘Isaro service Ltd’ itunganya isabune n’amavuta bikomoka ku bimera yavuze ko kuva yakunva inama bahawe n’ubuyobozi yiyemeje kurushaho gutanga serivisi nziza ndetse akanakora byinshi bizatuma ahaza isoko rye.

Yagize ati:”Ubu nabonye isoko mu kigo cy’amashuri ndi kugerageza gukora amavuta menshi kugira ngo igihe nzaba natangiye kugemura aya mavuta atazambana make kandi mu byo twabwiwe harimo kunoza serivisi rero njyewe ubu natangiye kubyitaho mbere nabanzaga gutegereza ko umukiriya ampamagara gusa ubundi gufatanya n’abakozi dukora amavuta yo kuzahaza isoko ryacu.”

Hagenimana Evode wamuritse ibishushanyo ahagarariye ikigo cy’urubyiruko mu Karere ka Kirehe nawe yagize ati:” Nyuma y’imurikabikorwa abantu batandukanye bansabye ko nabashushanyiriza, ubu kugira ngo noze serisi mbaha ndi kubapfunyikira ibishushanyo nakoze kandi ibi sinabikoraga mbere ntaritabira imurikabikorwa.”

Girukwayo Didaces umuhuzabikorwa w’imishinga y’umuryango ‘ARCOS Network’ yita ku bidukikije nawe ati:” Ubungubu ndi kwegera abaturage nkabasangiza mu byo badusobanuriye harimo kunoza serivisi dukora kandi abaturage bari kubyumva ubu batangiye kujya kwita ku biti twateye bongeyemo imbaraga kubera imurikabikorwa.”

Imurikabikorwa nk’iri riba buri mwaka aho abafatanyabikorwa bahurira hamwe bakagaragariza rubanda rutuye Akarere ka Kirehe ibyo bakora bakanahavana impanuro z’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kuzamura iterambere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruzatwara miliyoni 900 Frw

Rwamagana: Hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruzatwara miliyoni 900 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU