MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruzatwara miliyoni 900 Frw

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
28/02/2023
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mwulire ntabwo rwari rwubatse neza

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mwulire ntabwo rwari rwubatse neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko muri Werurwe 2023 hatangira imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire ruherereye mu Murenge wa Mwulire, rukazuzura rutwaye miliyoni 900 Frw.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Mwulire rubitse amateka yihariye mu gihe cya Jenoside, aho hiciwe abatutsi barenga ibihumbi 25 bari bahungiye kuri uyu musozi  nyuma y’uko aba baturage babanje kwirwanaho bakaza kwicwa n’umutwe w’abasirikare barindaga perezida Habyarimana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uri rwibutso arirwo batoranyije kuba urwibutso rukuru muri aka Karere akaba ari nayo mpamvu rugiye kubaka mu buryo bushya rukazuzura rutwaye miliyoni 900 Frw.

ati “Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rugiye kubakwa hari harakozwe inyigo yari imaze igihe kinini, ubu yarongeye isubirwamo turimo turaganira n’abazakora imirimo yo kubaka tugiye gusinya amasezerano ,twizeye ko nyuma y’umwaka umwe tuzaza kuhibukira Urwibutso rwararangiye”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza asobanura bimwe mubizaba bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire, birimo imva ebyiri zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, inzu y’amateka igaragaza imwe mu mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hazaba harimo amazina, imyenda ya bamwe mu biciwe ku Musozi wa Mwurire, bimwe mu bikoresho byabo nk’ibimenyetso, sale y’inama izajya yifashishwa mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda n’ibindi.

Muzungu Theoneste warokokeye ku musozi wa Mwulire yagize ati “tumaze kumva ko uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rwatoranyijwe kuba urwibutso rw’Akarere kuko bashingiye ku mateka yo kwirwanaho, icya kabiri nirwo rwibutso rushyinguyemo imibiri myinshi mu karere ka Rwamagana, byaradushimishije kuba amateka ya Mwurire agiye gusigasirwa ku buryo bwisumbuye”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Mwulire bakomeza gusaba ko bamwe mu bari babayoboye mu gihe cyo kwirwanaho bazagenerwa urwibutso rwihariye abo barimo umusore witwaga Gido n’inkumi yitwaga Kirabirwa aba bakaba bafatwa nk’intwari zayoboye abandi mu kwirwanaho kugeza ubwo bishwe.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire kugeza ubu rushyinguyemo imibiri 26,930, ni rumwe mu nzibutso 11 ziri mu karere ka Rwamagana, ariko nk’uko hariho gahunda yo kugabanya umubare w’inzibutso zigahuzwa mu huryo bwo gusigasira amateka mu karere ka Rwamagana hagomba gusigara inzibutso esheshatu harimo n’uru rwa Mwulire.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mwulire ntabwo rwari rwubatse neza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umuyoboro wa Gihengeri wahaye amazi meza imirenge itandatu

Gatsibo: Ibikorwa by’ingenzi byagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa mu myaka 6

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU