MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abacururizaga hasi bananyagirwa muri Buhabwa bishimiye isoko bubakiwe

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
03/06/2025

Abacururiza mu isoko rya Buhabwa riherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza barishimira kuba bagiye kujya bacuruza ibicuruzwa byabo bitangirika kubera izuba n’imvura, nyuma y’uko bubakiwe isoko ryuzuye ritwaye miliyoni 63 Frw.

Iri soko rito ryubatswe mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa ryashyizwe mu mihigo y’Akarere ya 2024-2025 bivuye ku kifuzo abaturage bari batanze.

Uretse kubafasha gucuruza batanyagirwa baticwa n’izuba, ryitezweho no kuzazamura ubuhahirane hagati y’abaturage, ryuzuye ritwaye miliyoni 63 z’amafaranga y’u Rwanda, rifite aho gucururizwa n’abantu 60 bafite aho kubika ibicuruzwa byabo; ubwiherero n’ibindi.

Umucuruzi Mukanyirigira Odette, ati: “Iri soko twararyishimiye kubera ko ryubakiye kandi twicwaga n’izuba, ubundi ntabwo byagendaga neza, ibirirwa byangirikaga ndetse n’imvura irabyangiza mu kwanura mu gataha, ibintu by’imboga nabyo bikabora.”

Iyamuremye Steven, utuye mu Mudugudu wa Miyaga, Akagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi, yavuze ko bari kugenda barushaho kubona iterambere kandi ko rizabageza kuri byinshi.

Ati: “Ibi byo kuvuga ngo dutanditse hasi ntabwo twabyishimiraga, kubera ko hari igihe umuntu aba yakandagiye nk’umwanda ugasanga akandangiye ku gafuka nka kariya atanditseho ibiribwa, ugasanga ariye umwanda bitari muri gahunda.”

Nzabandora Delphine, ati: “Twajyaga ducururiza hanze imvura yagwa bikatugora, ubu none tubonye aho tuzajya ducururiza mu nzu, biradufashije cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemanzi Bosco yasabye abaturage gukoresha neza ibikorwaremezo bahabwa, yagize ati: “Icya mbere ni ukubikoresha neza kugira ngo bihindure ubuzima bwabo. Icya kabiri ni ukumva ko bakwiye kuba buri muturage afite inshingano yo kureba cya gikorwaremezo; wa wundi ushaka kucyangiza ukumva ko nacyangiza aba yangije iterambere rya bagenzi be.”

Nzabandora Delphine
Mu gasoko ka Bihabwa bacururizaga hasi
Iyamuremye Steven

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage bagejeje ku Badepite icyifuzo cy’uburyo abajura bajya bahanwamo

Kirehe: Abaturage bagejeje ku Badepite icyifuzo cy'uburyo abajura bajya bahanwamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU