Umugabo witwa Kayitare Charles wari ufite imyaka 55 atuye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe iwe mu rugo mu nzu barazamo ihene amanitse mu mugozi bigakekwa ko yiyahuye.
Uyu mugabo birakekwa ko yiyahuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Nyakigando mu Kagari ka Shonga, i Tabagwe.
Munyangabo Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU yavuze ko uyu mugabo yabonywe n’abo mu muryango we ubwo bari bavuye guhinga.
Yagize ati: “Yasanzwe mu nzu irazwamo ihene ifatanye n’igikoni dushatse twayita igikoni, abo mu muryango we bagiye guhinga batashye basanga amanitse muri iyo nzu bahita bakeka ko yiyahuye, gusa impamvu yabiteye ntabwo turayimenya.”
Munyangabo yavuze ko uwo muryango basanze bazi ko ubanye neza, nta bibazo by’amakimbirane bafitanye, yavuze ko uwo mugabo yasanzwe amanitse mu mugozi ahagana saa Sita zijoro.
Ati: “Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe abaganga bakaba batarakidutangariza, gusa uyu munsi bahise bamushyingura.”
Nyakwigendera Kayitare Charles yasize umugore n’abana babiri bakuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ngo rukaba rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko yiyahuye cyangwa se niba hari ikindi kintu cyamwishe.







