Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba baragaragaza imbogamizi z’uko hari imbuto y’ibigori bateye biramera ariko ntibyaheka, bike byahetse na byo ntibyera neza.
Abo muhaziyacu.rw yavuganye na bo bahuye n’icyo kibazo bo mu bice by’uturere twa Rwamagana na Ngoma bagaragaza ko mu mbuto z’ibigori bahinze mu gihembwe cya 2020A kiri ku musozo, harimo izabatengushye.
Mu zo bavugamo harimo izatubuwe (hybrids) zirimo WH 407, 507 na 509 ngo zababereye mbi.
Bavuga ko iyo mbuto bayiguze mu bigo n’abacuruzi bemewe b’imbuto n’inyongeramusaruro, ariko kuba itareze neza byagize ingaruka zo kuba umusaruro bari biteze atari wo uzaboneka.
Nyiranshimiyimana Christine, umuhinzi wo mu Murenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana,
Yagize ati: “Nanjye WH 407 ni yo nari nahinze, twayikuye kuba agro-dealers (abacuruza inyongeramusaruro), byabaye birebire cyane ariko ntabwo bihetse ikigori kigaragara n’impeke y’iyi mbuto ni ntoya cyane. Nko kuri Are 1 nashoboraga nko kuhakura ibiro 80, ariko ubu kuri iyi mbuto n’ibiro 50 bishobora kutazabonekamo.”
Icyakora, Nyirashimiyimana avuga ko indi mbuto yateye ya RHM yo ayitegerejeho umusaruro ushimishije.

Mugenzi Deogratias wo mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma ati: “Hari ibyo twahize birazamuka bigakura bigashisha kubera imvura ariko ntibiheka, ntabwo tuzi niba ari ikibazo cy’imbuto cyangwa icy’ubutaka ariko ni ikibazo, harimo ibiheka bike, ibindi ntabwo biheka, twagiye tubirandura kutabigaburira amatungo. Aho nahingaga nezaga toni 1.5 ariko ubu na toni sinzi niba nzayibona.”
Habimana Augustin wo mu Kagari k’Akabungo na we ati: “Ni ikibazo k’imbuto kuko byagiye bimera, bigakura ariko guheka ntibiheke.”
Umwe mu bafashamyumvire bahuguwe binyuze mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Nzabonankira Emmanuel yagize ati: “Izindi mbuto zo rwose tuzabona umusaruro mwiza, ariko hari izo mbuto zitabaye nziza, turasaba inzego nka RAB ko ubutaha zajya zigenzura imbuto nziza zujuje ubuziranenge zishobora gutanga umusaruro.”
Mu cyumweru gishize dutegura iyi nkuru, Dr. Bucagu Charles Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda-RAB yabwiye muhaziyacu.rw iki kibazo batari bakizi.
Ati: “Iki kibazo ntabwo nkizi ariko tugomba kumenya icyo ari cyo, tukamenya abo baturage bagize ikibazo abo ari bo, uko byagenze, niba ibigori bitarahetse cyangwa byarahetse, … tukaba twakoherezayo abatekinisiye.”
Nyuma yo kugenzura iki kibazo mu Karere ka Ngoma, kuri ubu Umuyobozi wa RAB Ishami rya Ngoma, Mugiraneza King Thierry yabwiye muhaziyacu.rw ko hari amakuru make bamaze kubona n’ibitaramenyekana.
Ati: “Muri make twasanze muri uriya murima wa Augustin wa Mugesera atari ikibazo cy’imbuto ahubwo ari imiterere y’ubutaka, imikorere n’imikoreshereze y’inyongeramusaruro itaragenze neza. Ariko tugiye gusuzuma n’ahandi iby’imbuto yatanzwe, mbere yo kwemeza ikibazo nyirizina.”
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi -NST1 (2017-2024) harimo intego y’uko abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75%, bavuye kuri 52% bariho muri 2016.
Harimo kandi, kongera imbaraga mu bushakashatsi bwo mu rwego rw’ubuhinzi, by’umwihariko, hashakishwa ubundi bwoko bushya bw’imbuto butanga umusaruro uhagije, ibizatuma imbuto u Rwanda rwajyaga rutumiza hanze, noneho zizajya zituburirwa imbere mu Gihugu.






