MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibisigisigi by’ishyamba n’ibyiza nyaburanga i Ndego

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
23/01/2020

Ndego ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aka gace kahoze ari amashyamba, kadatuwe, ndetse mbere ya 1994, hahoze ari Parike y’Akagera.

Hari ibiyaga bine, ari byo: Nasho, Rwakibare, Ihema na Kagese. N’ubundi hegereye Parike y’Akagera, ndetse hagahana imbibi n’Akarere ka Kirehe, hari n’agace k’Ikiyaga cya Rwakibare kegereye Umugezi w’Akagera, n’igihugu cya Tanzania. Ibi bituma abatuye Ndego bagirana ubuhahirane n’Abanyambo bo muri iki gihugu gituranyi cya Tanzania.

Umurenge wa Ndego utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 20, abenshi batunzwe n’ubuhinzi. Usibye ahubatse amazu n’ibindi bikorwa remezo, ahari ibiyaga na hake hari imisozi ihanamye, ubuyobozi buvuga ko ahasigaye hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi.

Gusa n’ubwo ibiti bya kimeza cyangwa by’ishyamba byatemwe bigacanwa uko abaturage bagiye biyongera, byinshi bigatwikwamo amakara, uhageze ntuhabura ibimenyetso by’uko aha hantu hahoze ari Parike y’Akagera.

Hari ibiti bya kimeza bitakorohera gusanga ahandi muri iki gihe, harimo ibyitwa umukoma, umusinzirwa, umushami, umushiranyota, umukubashengero, umurama, intare y’irungu, umusagara, umukerenke, ndetse n’ibindi bitandukanye bimenyerewe mu bindi bice by’igihugu nk’iminyinya.

Twabagereyeyo dufotora byinshi muri ibi biti, n’ibindi byiza bitatse Ndego.

Iki giti kitwa Umusinzirwa
Amababi y’Umusinzirwa
Igiti cy’Umukoma
Igiti kitwa Umukoma giteye mu isantere ya Karambi muri Ndego.
Iki cyo kitwa “Umumeya”.
Ibabi ry’igiti cy’umumeya hafi y’Ikiyaga cya Rwakibare.
Iki cyo kitwa Umugunga
Iki bakita “Umushami”.
Umushami
Iki giti cyo bakita Umukubashengero. Gusa abenshi i Ndego ngo bakita “Umubyi”.
Amababi y’Umukubashengero ni gutya aba ameze.
Umushiranyota
Amababi y’Umushiranyota
Iki giti ni Umuraramahungu
Amababi y’Umuraramahungu
Mu bindi biti bihari harimo n’ibiri mu bwoko butandukanye bw’iminyinya.
Iki ni Ikiyaga cya Rwakibare giherereye i Ndego. Hakurya hari Umugezi w’Akagera utandukanya u Rwanda na Tanzania. Igisiga gihagaze mu bwato bushaje ni kinini cyane, kigaragara nk’igishaje.

 

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kayonza

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)
Siporo & imyidagaduro

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)

03/10/2026
U Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda ingagi no kuzifasha kororoka
Ubukerarugendo

U Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda ingagi no kuzifasha kororoka

04/09/2026
RDB yasobanuye uko hatoranywa ibyamamare bitumirwa muri Kwita Izina 2026
Ibidukikije

RDB yasobanuye uko hatoranywa ibyamamare bitumirwa muri Kwita Izina 2026

11/08/2026
Kirehe: Imiryango itatu yorojwe inka ku munsi w’Umuganura(Amafoto)
Umuco

Kirehe: Imiryango itatu yorojwe inka ku munsi w’Umuganura(Amafoto)

08/08/2026

Ibitekerezo 2

  1. Frederick MUHIRE says:
    7 years yahise

    Mwakoze cyane kudusura i Ndego.

    Reply
  2. Ndagijimana Innocent says:
    6 years yahise

    Asante sana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amakipe y’Iburasirazuba yamenye ayo bizahura mu gikombe cy’Amahoro

Amakipe y’Iburasirazuba yamenye ayo bizahura mu gikombe cy’Amahoro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU