Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko gutoranya ibyamamare mpuzamahanga n’abo mu Rwanda bitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bikorwa nyuma y’ubushakashatsi bugamije kumenya abo abantu bakunda kandi bafite uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguraga umuhango wa Kwita Izina uzaba ku nshuro ya 21.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Mutangana Eugene, yavuze ko gutoranya abahanzi n’ibindi byamamare bitumirwa muri ibi birori bitagendera ku izina ry’umuntu gusa, ahubwo ko bikorwa hifashishijwe ubushakashatsi n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Yagize ati: “Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka hari udushya twinshi, uburyo ibyamamare mu Rwanda cyangwa hanze batoranywa hakurikizwa ibintu byinshi. Turabanza tugakora ubushakashatsi, tureba abakunzwe mu Gihugu cyacu, mu Karere, tukabagana, ariko umwanzuro ugafatwa n’impande zombi kuko dushobora kumugana adashaka kuza cyangwa se na we akaba yashaka kuza ariko atari we abantu bakunze.”
RDB kandi iri ngo gutekereza ku gushyiraho gahunda ya ‘Meet and Greet’, izajya iha amahirwe abashyitsi b’ibyamamare gutemberera hamwe, kuganira no kumenyana n’abandi bitabiriye Kwita Izina.
Mutangana yavuze ko iyi gahunda ishobora no gutuma ibyamamare bigirana imikoranire mishya, nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo rishobora guterwa n’uko abahanzi n’abandi batumiwe babyifuza.
Kwita Izina 2026 bizaba bifite ibikorwa bitandukanye bizamara iminsi itatu. Muri gahunda harimo igikorwa kizabera mu Kinigi, aho hazamurikwa ‘Smart Green Village’, ndetse n’igitaramo kizabera kuri Sitade Ubworoherane ku wa 3 Nzeri 2026.
Umuhango nyirizina wo kwita amazina abana b’ingagi uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Abazitabira bazatangira ibikorwa kuva mugitondo.
RDB ivuga ko kuri uwo munsi hazatarama abahanzi barenga 10 bo mu Rwanda, mu gihe hazaba hari n’umuhanzi mpuzamahanga uzataramana n’abahanzi Nyarwanda.
Mutangana yagize ati: “Ku munsi wo Kwita izina hari abahanzi barenga 10, bazaririmba mu Kinigi bo mu Rwanda kandi ba bandi tuzi neza ko abantu bakunda, icyakora hari umuhanzi mpuzamahanga uzaba ahari ariko ntabwo azatarama wenyine azaba ari kumwe n’abahanzi b’Abanyarwanda.”
Uyu mwaka hazitwa amazina abana b’ingagi 22, baziyongera ku bandi 438 bamaze guhabwa amazina kuva gahunda ya Kwita Izina yatangizwa mu 2005.
Ibirori bya Kwita Izina bimaze imyaka bihuriza hamwe ibyamamare byo mu myidagaduro, sinema, politiki n’izindi nzego, mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha gahunda yo kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.






