MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imiryango 15 y’i Nyamugari yorojwe inka ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
15/10/2026

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe, barishimira inka 15 borojwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, bavuga ko zizabafasha kwivana mu bukene, kubona amata n’ifumbire; bityo bakiteza imbere.

Aba baturage bagaragaje ko izi nka zigiye kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’imiryango yabo, cyane cyane mu bijyanye n’imirire, ubuhinzi n’ubukungu bw’ingo.

Mukabunane Zapharane yavuze ko iyi nka igiye kumufasha kubona amata atagombye kujya gukorera abandi kugira ngo ayabone, ati: “Nashakaga ahantu nywa amata bikansaba kujya gukorera umuntu ufite inka, none ubu nyibonye ari iyanjye, ndashimira Ubuyobozi ko bwamfashije, nkaba ngiye kujya nywa amata ntarinze kuyakorera.”

Nyirarukundo Theresa na we yavuze ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi, bityo umusaruro we ukazamuka, n’abana be bakabona amata, ati: “Ndishimye kuba ngabiwe inka igiye kunteza imbere. Izamfasha mu buhinzi mbone ifumbire, abana banjye na bo bagire imibereho myiza babone amata.”

Nyirambuzehose Jacqueline, utuye mu Kagari ka Bukora, yavuze ko mbere yahuraga n’ingorane zo kubona ifumbire, bigatuma umusaruro we uba muke;  na we yagize ati: “Aho nabereye nari ntarabona uwangabira ngo mbone ifumbire. Nahingaga ibigori nkasarura ingemeri imwe gusa, ariko ubwo bangabiye inka, ngiye kubona ifumbire, mpinge neza nk’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye MUHAZIYACU ko umugore wo mu cyaro afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urugo, umuryango n’aho atuye, bityo ko ari ngombwa kumwongerera ubushobozi n’ubumenyi,  ati: “Umugore wo mu cyaro afite uruhare rukomeye cyane, atari mu iterambere ry’urugo gusa, ahubwo no mu iterambere ry’aho atuye n’umuryango. Uyu munsi twawukomeje mu rwego rwo kumwongerera ubushobozi kugira ngo akomeze kugira uruhare mu kwiteza imbere mu bukungu, ariko anamenye uburenganzira bwe.”

Yasabye abahawe inka kuzifata neza, bazifata nk’umutungo ushobora kubafasha kwikura mu bukene no kugera ku yindi ntambwe y’iterambere, ati: “Iyi nka irabafasha kubona amata n’ifumbire, kandi uko zororoka, ushobora no kugurisha imwe ikagufasha gukora ikindi gikorwa cy’iterambere. Ni umutungo ukomeye ugomba kwikuba kenshi, kubera ko inka irabyara ikiyongera. Muzifate neza.”

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), riyobowe na Senateri Nsengiyumva Fulgence, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa.

Muri ibi birori kandi hashimiwe abagore bo mu Murenge wa Nyamugari bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.

Abitabiriye ibi birori basabwe gukomeza ubufatanye mu gushyigikira iterambere ry’umugore, kubaka imiryango myiza izira amakimbirane, ishingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Senateri Nsengiyumva Fulgence, ashyikiriza inka umwe mu miryango yorojwe
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno ashyikiriza inka umwe mu miryango yorojwe
Nyirambuzehose Jacqueline, utuye mu Kagari ka Bukora yishimiye ko yahawe inka ahamya ko izamufasha kwiteza imbere
Nyirarukundo Theresa ni umwe mu bahawe inka ahamya ko izamufasha kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda
Abagore

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda

15/10/2026
Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare
Abagore

Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare

15/10/2026
Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye
Abagore

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye

15/10/2026
Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane
Amakuru

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y'ingurane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU