MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
10/10/2026

Abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesea bagaragaje ibikorwa bakoze mu gihe cy’imyaka itanu ya manda yabo, birimo kubakira inzu imiryango 8 itishoboye bakanayoroza inka mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kubateza imbere.

Ibi bikorwa babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2026, ubwo bahuriraga mu birori byo kwishimira ibyo bagezeho ndetse no gushimira abafatanyabikorwa batandukanye babashyigikiye muri urwo rugendo rwo gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kubona aho kuba ndetse no kubateza imbere mu buryo bunyuranye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mponimpaye Pascal, yagaragaje ko urubyiruko rwo muri aka Karere rwahanze agashya kiswe “Urubyiruko Turashima”, igikorwa cyo kubakira abatishoboye no kuboroza inka, cyatanze umusaruro wo kuba harubakiwe imiryango 8.

Ati: “Muri uyu mwaka, twubakiye imiryango ibiri yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka 32 idafite aho kuba, twarabubakiye tubaha n’inka ariko tunabaha bya bikoresho byose; amashyanyarazi, ibikoresho byo mu nzu byose. Iyo rero dukora gahunda ya Urubyiruko turashyima tuba dufite iyo mihigo ibiri ariko no mu mirenge itandukanye ari ko haba hakorwa ibyo bikorwa tugendeye kuri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”

Muri iyi myaka itanu, urubyiruko rwubatse runasana umwiherero busanga ibihumbi 35 binyuze muri gahunda ya “Urubyiruko Turashima.”

Bamwe mu bubakiwe n’urubyiruko inzu zo guturamo, bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi ariko bakaba bashimira urubyiruko rwabakuye muri ubwo buzima bwo kutagira aho kuba bagatuzwa ndetse bakanorozwa.

Wihogora Christine wo mu Murenge wa Musenyi yavuze ko akimara guhabwa aho kuba yumvise agaruye icyizere cy’ubuzima.

Ati: “Imibereho yanjye ntabwo yari myiza kubera ubuzima bwo gukodesha, gusa nabonaga bwira nkabona burakeye ariko ntabwo byari byiza, ariko ubu ndumva hari ukuntu ibintu bigiye kugenda kuko ndumva ibyishimo bindenze. Icyo nizeza Leta, ni uko iyi nzu bampaye n’ibikoresho, nzabagaragariza ko nari nyikeneye kandi imfitiye umumaro.”

Akomeza agira ati: “Icyo mbona cyo urubyiruko dufite muri iki gihe, bafite urukundo kandi ni urubyiruko rufite ishyaka ryo kubungabunga umutekano w’abantu batishoboye.”

Mugenzi we Mukamana Jeannette na we wo  washyikirijwe inzu yubakiwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko kubona aho kuba bihindura umuntu mu mitekerereze bigatuma atangira intambwe y’iterambere.

Ati: “Iyo umuntu adafite aho kuba biba ari ikibazo, ariko iyo afite aho kuba aba atuje. Umuntu agira n’imitekerereze myiza iyo ufite aho uba hawe bigatuma n’ibindi bigenda neza. Rero n’inka nahawe ninyitaho neza hari ahantu mbona izamfasha.”

Ashima ibikorwa by’indashyikirwa urubyiruko rwagezeho muri iyo myaka itanu, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko gahunda ya Urubyiruko Turashima ari umuco mwiza urubyiruko rwatoye wo gufatanya n’izindi nzego gukemura ibibazo bitandukanye.

Ati: “Ubu buryo rero Urubyiruko Turashima urubyiruko rukora, navuga ngo icyo bimaze ni ukuba urubyiruko rwaratoye uwo muco wo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari bakumva ko aribwo buryo bashimira Umukuru w’Igihugu, impinduka mu mitekereze yabo n’icyerekezo baha imikorere na za mbaraga zabo.”

Meya Mutabazi kandi abona ko kuba urubyiruko rwirinda gusenya ibyagezweho ari ikintu cyiza, ariko kandi agashimangira ko urubyiruko rwa Bugesera rwarenze ibyo rukanaba rwubaka Igihugu.

Ati: “Tuzi mu mateka yacu ko urubyiruko rwayobowe nabi rugahabwa umurongo utari mwiza rugasenya, ariko urw’uyu munsi ruri kubakira abantu, icyo cyonyine niyo utakubaka ukirinda gusenya, nabyo biba ari byiza. Noneho urwacu ntabwo ari ukwirinda gusa, rurubakira abantu badafite amacumbi. Icyo ubwacyo kirerekana aho bageze.”

Yavuze kandi ko nubwo hakiri urundi rubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, ariko icyiza cy’uru rubyiruko rwa Bugesera ari uko rutanga urugero rwiza rwo kuba begera abo bagenzi babo.

Inzu zubatswe n’urubyiruko mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera, mu gihe cy’imyaka itanu hubatswe inzu umunani (8) zikaba zaratwaye arenga miliyoni 200 frw. Aya mafaranga kandi akubiyemo n’agaciro k’inka n’ibikoresho byo mu nzu bahaye imiryango yose yubakiwe n’urubyiruko.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwashimiye abafatanyabikorwa b’aka Karere mu bikorwa biri mu mihigo y’urubyiruko
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mponimpaye Pascal, yagaragaje uko urubyiruko rwo muri Bugesera rwahanze agashya kiswe Urubyiruko Turashima
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asanga ko gahunda ya Urubyiruko Turashima ari umuco mwiza urubyiruko rwatoye wo gufatanya n’izindi nzego gukemura ibibazo bitandukanye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU