MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage batewe impungenge n’amazi mabi bavoma  

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
21/01/2020
Amazi meza bari begerejwe bavuga ko amaze imyaka ibiri ataboneka (Ifoto: MUHAZIYACU)

Amazi meza bari begerejwe bavuga ko amaze imyaka ibiri ataboneka (Ifoto: MUHAZIYACU)

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego mu tugari tw’ Isangano na Karambi batewe impungenge n’amazi mabi bavoma mu biyaga bakayanywa, bakayatekesha ndetse bakanayakoresha indi mirimo itandakanye, bagasaba Leta kubafasha kubona amazi meza.

Ni mu gihe mu myaka ibiri ishize mu Murenge wa Ndego utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 21,  mu bice bitagerwamo n’amazi meza hashyizwe amavomero rusange, mu Kiyaga cya Rwakibare hashyizwe imashini zikogota amazi zikayayungurura zikayazamura, ni ibintu abaturage bavuga ko byari bitangiye gutuma babona amazi meza.

Nyuma y’iminsi mike, ngo ya mavomo yahise atangira kubura amazi barongera basubira ku kuvoma amazi mabi.

Bamwe mu baturage baganiriye na muhaziyacu.rw bavuga ko kuvoma aya mazi mabi y’Ikiyaga cya Rwakibare bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo indwara zituruka ku kunywa amazi mabi n’ibindi.

Munyakayange Albert utuye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Karambi avuga ko amaze imyaka icyenda muri iki gice ariko ngo nyuma y’izuba ryinshi bakunze kugira ikindi kibazo gihari ngo ni ukubona amazi meza ushobora no kunywa.

Yakomeje agira ati: “Twe tunatekereza ko uriye ibiryo byiza ariko byatetswe n’amazi mabi ntacyo byamarira umubiri kuko ibyo kurya turabifite pe ariko amazi dutekesha ni ibiziba bimwe bitanaceyuka, mu Kagari kacu dufitemo robine nyinshi ariko habe n’imwe ikora.,  turacyavoma ibirohwa.”

Mukandanga Console we yagize ati “ Kubona amazi meza inaha ntabwo byoroshye twamenyereye aya y’ibiziba bitewe nuko ari yo tubona, bigeze kutubwira ko batuzaniye amazi meza tuyavomaho nk’ukwezi kumwe aba aragiye,  twabaza abayobozi b’akagari bakatubwira ko mu minsi mike bazayakora harinda hashira imyaka ibiri.”

Nizeyimana Valens we avuga ko amazi yenda kuba meza bafite ari aturuka ku ivomo rizamura amazi munsi y’ubutaka amenyerewe nka ‘Nayikondo’ ariko ngo aba arimo umunyu mwinshi ku buryo batayatekesha cyangwa ngo bayanywe, ngo bahitamo kuyuhiza inka za bo andi bakayafurisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Leon, avuga ko mbere muri uyu Murenge hari hari umuyoboro w’amazi meza ariko ugenewe abaturage bake bari bahatuye, ngo nyuma baza kwiyongera ariko umuyoboro wo ntiwakongererwa imbaraga.

Ati: “Iyo dufite imvura nyinshi ariya mazi abasha kwisunika akagera hejuru i Karambi, ariko nk’ubu imvura iba yaraguye kuko amenshi ari amasoko hamwe haba harazibye niyo mpamvu atabasha kugera hariya hejuru mu gice cyitwa Ndego ya II, Karambi n’Isangano kuko ni ho bagikoresha amazi y’ikiyaga.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari imishinga y’amazi bahaye Akarere kugira ngo babakorere ubuvugizi agahamya ko henshi muri uyu Murenge bagifite ikibazo cy’amazi meza.

Umurenge wa Ndego, urimo abaturage bataka  kutagira amazi meza, ukora ku biyaga bine birimo ikiyaga cy’Ihema,  Rwakibare, icya Nasho ndetse n’Ikiyaga cya Kagese.

Amakuru muhaziyacu.rw  ikesha ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kayonza, agaragaza ko ikigereranyo cy’abatuye  mu mirenge 12 ikagize bagerwaho n’amazi meza ari 76%.

Bamwe mu batuye i Ndego bagaragaza ko amazi aturuka hasi mu butaka ya Nayikondo aba arimo umunyu mwinshi bigatuma batayatekesha ahubwo bakayaha inka (Ifoto: MUHAZIYACU)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: IsukuKayonza

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu mwaka wa 2019 Parike y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo ibihumbi 49

Mu mwaka wa 2019 Parike y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo ibihumbi 49

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU