Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Mukabaramba Alvera, yasabye abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gukomera ku nshingano bafite zo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa, ashimangira ko kubaka Igihugu kidacikamo ibice ari umukoro wa buri wese.
Dr. Mukabaramba yabigarutseho kuri uyu wa 08 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yateguwe ku bufatanye na Unity Club Intwararumuri n’Uturere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.
Iyi nama yabaye ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo yacu”, ikaba yahurije hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa mu rugendo rwo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka Igihugu kidacikamo ibice.
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi kutareka inshingano bafite, cyane cyane mu bijyanye no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu baturage.
Yagize ati: “Bayobozi muri hano ntihazagire uteshuka ku nshingano afite, ntimuzateshuke ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa. Iyo hatari ubumwe, nta mutekano uba uhari, nta kintu kizima twageraho. Rero kugira ngo tugere ku gipimo cya 100% cy’ubumwe n’ubudaheranwa, umukoro ni uwa buri wese uri hano.”
Dr. Mukabaramba yasabye buri wese kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka ubumwe, anashimangira ko nta muntu ukwiye gusigara inyuma.
Ati: “Buri wese uri hano nafate ikiganza cya mugenzi we, ntawusizwe inyuma, ni ho tuzagera ku gipimo twifuza.”
Imibare ya Rwanda National Unity Barometer 2025 igaragaza ko Ubumwe n’Ubudaheranwa biri ku rwego rwo hejuru mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.
Kayonza iza ku isonga muri utu Turere ku kigero cya 98.0%, igakurikirwa na Ngoma ifite 97.8%, Kirehe ifite 97.1%, mu gihe Rwamagana iri kuri 96.9%.
Ibi bipimo biruta impuzandengo y’Igihugu, iri kuri 95.3%.
Nubwo iyi mibare igaragaza intambwe ikomeye imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa, abayobozi basabye ko bidakwiye gufatwa nk’aho urugendo rurangiye, ahubwo ko ari urwibutso rw’uko hakenewe imbaraga zihoraho kugira ngo ibyo bipimo bikomeze kuzamuka.
Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko Ubumwe n’Ubudaheranwa ari ingenzi mu mibereho ya buri munsi, kuko bituma abantu babana neza, bagafatanya mu gukemura ibibazo no guteza imbere aho batuye.
Uwizera Josiane, yavuze ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari imbaraga zituma bashobora gukorera hamwe mu bikorwa bigamije iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Iyo abantu bafite ubumwe, bashobora gukorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere. Buri wese akwiye kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gusubiza inyuma ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.”
Niringiyimana Bruno we yashimangiye ko gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa atari inshingano z’abayobozi gusa, ahubwo ko buri muturage afite uruhare rukomeye mu kuburinda no kubuteza imbere.
Ati: “Ubumwe n’Ubudaheranwa si inshingano z’abayobozi gusa. Umuturage usanzwe na we afite uruhare rukomeye mu kubusigasira, haba mu muryango, mu mudugudu ndetse no ku kazi. Buri wese akwiye gukora ibishoboka kugira ngo tubukomeze.”
Nkundimana Octave, yavuze ko imibare yatangajwe muri iri huriro igaragaza intambwe nziza imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, ariko ko ibyo bitagomba gutuma abantu birara.
Yagize ati: “Imibare batubwiye igaragaza intambwe nziza tumaze gutera, ariko ikwiye kudutera gukomeza gukora ibishoboka kugira ngo Ubumwe n’Ubudaheranwa birusheho gukomera, cyane cyane mu rubyiruko no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.”
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryabaye umwanya wo gusangira ibitekerezo ku buryo bwo gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’ubwumvikane, ubufatanye no kwihanganirana.
Ubutumwa bwatanzwe muri iyi nama bushingiye ku kuba Ubumwe n’Ubudaheranwa ari umutungo w’igihugu ugomba gusigasirwa na buri wese, yaba umuyobozi cyangwa umuturage, kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira umutekano, iterambere n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora kurusubiza inyuma.










