MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
04/10/2026

Urubyiruko rw’abakorerabuhake mu Karere ka Nyagatare rwiyemeje kurangwa no gukora ibikorwa byiza bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho muri uku kwezi kwahariwe bikorwa byabo bahamya ko kuzajya kurangira abatishoboye bagera kuri 28 barubakiwe inzu mu rwego rwo kubafasha guteza imbere imibereho myiza yabo n’iterambere muri rusange.

Ibikorwa byabo byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 03 Ukwakira 2026, ubwo mu Murenge wa Musheri, uku kwezi ku nsanganyamatsiko igira iti ”Urubyiruko rw’abakorerabushake ku isonga, mu iterambere ry’umuturage”, urubyiruko rubumba amatafari azifashishwa mu kubakira umuturage utishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije urubyiruko ko arirwo rukwiye kuba ku isonga mu guteza imbere iterambere ry’umuturage, rusabwa kandi kuzitabira ibikorwa byose byateguwe muri uku kwezi k’ubukorerabushake birimo gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, gukunda Igihugu no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yasabye urubyiruko gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ndetse bakabungabunga imbaraga zabo birinda kwishora mu ngeso mbi,

Yagize ati: “Imbaraga zanyu Igihugu kirazikeneye, ntabwo mwakorera igihugu cyangwa ngo mubashe gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mwarishwe n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, muharanire gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ubundi mukomeze mwiyubakire Igihugu.”

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bavuga ko bishimira kuba barahawe igihe cyihariye cyo kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka Igihugu no gufasha Abanyarwanda batishoboye mu rwego rwo kubazamurira icyizere cy’ubuzima no guhindura imibereho yabo.

Uwitwa Uwimana Christine, yagize ati: “Ni byiza ko nk’urubyiruko twagenewe umunsi nk’uyu wo kugira uruhare mu kubaka Igihugu, intego yacu ni ugukora ibikorwa bitandukanye kandi biteza Igihugu imbere, iyo tubonye Igihugu cyacu kiri gutera imbere kandi twabigizemo uruhare biratunezeza tukumva ko natwe dufitiye umugambi mwiza igihugu cyacu, cyane ko gahunda yacu aruguteza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange binyuze mu bikorwa dukora bitandukanye.”

Mupenzi Clever na we yagize ati: “Nk’urubyiruko biratunezeza cyane iyo tubona Igihugu kiri gutera imbere natwe cyabigizemo uruhare, Abanyarwanda batishoboye baradukeneye kugira ngo tububakire, tubasanire ndetse no kubafasha mu bindi bikorwa bitandukanye bizahura imibereho myiza y’abo, rero ni iby’agaciro kuba twaragenewe igihe cyihariye natwe tugaragarizamo ubushobozi bwacu mu kubaka Igihugu.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Katurebe Moses, na we yagize ati: “Nk’urubyiruko turiteguye cyane kuko ibikorwa tuzakora twarabiteguye cyane cyane ibikorwa by’amaboko, kuko dufite kubakira abatishoboye bagera kuri 28, kubaka uturima tw’igikoni tugera 108 n’ibindi bikorwa bitandukanye tuzakora bigamije guteza imbere iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.”

Uretse kuba muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake hazubakirwa abatishoboye bagera kuri 28, hateganyijwe kandi gusana inzu 14, hazaterwamo kandi ibiti bigera 20,000 bivangwa n’imyaka n’ibitavangwa n’imyaka bifata ubutaka ndetse hazanasanwa imihanda.

Muri uku kwezi kandi hazabaho ibikorwa by’ubukangurambaga bitandukanye burimo Sober Generation, kurwanya ibiyobyabwenge, ibiganiro mu mashuri, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu, aho hateganyijwe ko hazakorwa ubukangurambaga butandukanye kuri gahunda za Leta.

Urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye ukwezi kwabahariwe babumba amatafari azifashishwa hubakwa inzu y’utishoboye
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa byubaka Igihugu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026
Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)
Siporo & imyidagaduro

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU