Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Solange Uwituze yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abagize Inama Njyanama uruhare bagize n’imbaraga bagaragaje mu kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aho mu myaka itanu [kuva muri 2021-2026], ubuso buhingwa byiyongereyeho ku kigero cya 22%.
Muri aka Karere ka Nyagatare ubuso bwuhirwa bwikubye inshuro zisaga eshatu, gukoresha ifumbire byazamutseho 12% n’aho ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure rikaba rigeze kuri 60%; ahantu asanga hagikenewe kongerwamo imbaraga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Solange Uwituze yabigarutseho kuri uyu wa 24 Nzeri 2026, ubwo habaga imurikabikorwa by’Akarere byakozwe n’Imparirwakurusha z’Akarere ka Nyagatare mu gihe cya manda y’imyaka itanu 2021-2026 y’Inama Njyanama y’Akarere.
Dr Uwituze yagize ati “Mu myaka itanu ishize ubuyobozi bw’Akarere n’Inama Njyanama bakoze ibishoboka bwose kugira ngo iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ikomeze kurushaho kuba myiza, nk’uko byatugaragarijwe mu buhinzi ubuso buhingwa byiyongereyeho 22%, mu gihe ubuso bwuhirwa bwikubye inshuro hafi eshatu n’igice, uretse ibyo kandi gukoresha ifumbire byazamutseho 12% n’aho ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure rigera ku kigero cya 60%.”
Yakomeje agira ati “Si mu buhinzi n’ubworozi gusa kuko no mu bukungu umusanzu uragaragara kuko hatanzwe imirimo igera ku bihumbi 38,400 n’aho ingo zisaga ibihumbi 24 zigezwaho amazi meza, ndetse ibindi bihumbi bisaga 24 byagejejweho amashanyarazi bituma ingo zingana na 82.1% z’abatuye Nyagatare bagerwaho n’amashanyarazi.”
Dr Uwituze Solange yashimye uruhare by’umwihariko komite nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare n’iz’Imirenge zicyuye igihe kubwo guteza imibereho myiza y’abaturage, ati “Ndashimira by’umwihariko komite nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Inama Njyanama bacyuye igihe imbaraga mwashyize mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho imyaka itanu ishize hubatswe ibigo by’uburezi bw’ibanze 6, inzu z’ababyeyi 7 ndetse no gushyigikira abatishoboye byafashije mu kuzamura imibereho yabo. Ibi byose n’ibindi tutarondora ni zimwe mu ngero zigaragaza uruhare rw’ibyakozwe kandi turabibashimira.”
Muri rusange ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi mu myaka itanu ishize hagaragaramo impinduka aho ku bijyanye n’ubutakwa buhingwa buhuje bwavuye kuri hegitari zigera ku bihumbi 73, ubu zikaba zigeze ku bihumbi 193.
Ni impinduka zaturutse mu kuba hari gahunda yo gufasha aborozi guhinga mu nzuri ku gipimo cya 70% nubwo bitaragera hose 100% ariko izo ngamba zatumye ubuso bwiyongera hahingwa ibihingwa byunganira ubworozi.
Mu rwego rwo guhangana n’izuba, mu buryo bwo guhinga kijyambere hatangijwe imishinga ifasha mu kuhira irimo Gabiro Agri Business hub, aho icyiciro cya mbere cyawo gikorerwa kuri Hegitari zirenga 5,600 kandi zikaba zuhirwa uko bikwiye, biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri zizagera kuri Hegitari 16,000.
Mu bworozi ishyirwa mu bikorwa ryo gutera intanga inka nabyo ntiryasigajwe inyuma kuko hatewe intanga inka zirenga ibihumbi 22, habaho n’ibikorwa byo kuvugurura amakusanyirizo y’amata ndetse hanubatswe inyubako zirenga 10 zifashishwa mu koza inka.
Mu myaka itanu ishize hubatswe uruganda rutunganya amata y’ifu aho rukenera litiro ibihumbi 650 ku munsi rugamije gufasha aborozi kubonera isoko umusaruro ukomoka ku mata, umukamo uboneka ku munsi uri hagati ya litiro ibihumbi 70-120, ahantu bigaragara ko hagikenewe kongerwamo imbaraga.
Ubuyobozi busaba abaturage gukoresha amahirwe ahari cyane ko Akarere ka Nyagatare ari hamwe mu hantu hari amahirwe menshi mu buhinzi n’ubworozi kuko gafite ubutaka bunini kandi buhagije bwo gukoreraho imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.











