Mu gihe habura iminsi mike kugira ngo muri Karere ka Nyagatare habe imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’ubuyobozi n’Inama Njyanama by’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize 2021-2026, ubuyobozi bugaragaza ko ibikorwa byakozwe muri icyo gihe byazamuye imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere uburezi n’ubuzima, gukwirakwiza amazi meza no guteza imbere ubukungu n’ibindi.
Meya Kakooza Henry, avuga ko ibikorwa byashyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye, abikorera n’abafatanyabikorwa byagize uruhare mu korohereza abaturage ingendo, kubona serivisi, gukora ubucuruzi no kubona amahirwe yo kwiteza imbere.
Agaragaza ko muri iyi myaka itanu, hubatswe imihanda ifite uburebure bw’ibirometero 104.12, irimo umuhanda Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ufite ibirometero 38, Nyagatare-Ryabega ufite ibirometero 11.15, Nyagatare-Rukomo ufite ibirometero 26.5, imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Nyagatare yubatswe muri RUDP icyiciro cya 3 na 4 ifite ibirometero 9.97, ndetse na Nyagatare-Rwempasha-Kizinga ufite ibirometero 18.5.
Meya Kakooza avuga ko iyi mihanda itafashije abaturage gusa mu ngendo, ahubwo yanagize uruhare mu buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, kuko byorohereje abahinzi-borozi kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Akomeza agira ati: “Nk’umuhanda wa Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba worohereje abaturage kuva Nyagatare berekeza Matimba, igiciro cy’urugendo cyaragabanutse, urugendo rurihuta kandi byorohereje abahinzi kugeza umusaruro ku isoko, n’aborozi biborohera kugeza umukamo ku makusanyirizo mu Mujyi wa Nyagatare no ku ruganda rw’amata y’ifu.”

Mu Mujyi wa Nyagatare, imihanda ya kaburimbo yanagize uruhare mu kunoza isuku n’imiterere y’umujyi, mu gihe imwe muri yo yashyizwemo amatara yo ku mihanda.
Usibye imihanda, hubatswe ibiraro 16 mu bice bitandukanye by’Akarere, birimo ibiraro bitandatu byo mu kirere byubatswe ku bufatanye na Bridge to Prosperity.
Akarere kandi kavuguruye amasoko atandukanye, harimo Isoko Nyambukiranyamipaka rya Kagitumba rifasha mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu Rwanda na Uganda.
Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ibanze, Akarere ka Nyagatare kakoranye n’abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi meza, aho muri iki gihe mu ngo 160,435 zibarurwa mu Karere, izigera ku 125,139 zifite amazi meza, bingana na 78%.
Mu bikorwa byagize uruhare mu guteza imbere ubukungu harimo na Gabiro Agribusiness Hub, aho mu cyiciro cya mbere hateguwe ubuso burenga hegitari 5,600, mu cyiciro cya kabiri, biteganyijwe ko ubwo buso buzongerwa bukagera kuri hegitari 16,000.
Uyu mushinga umaze gutanga akazi ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare, ndetse biteganyijwe ko uzakomeza kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, harimo n’ibihingwa byoherezwa hanze y’Igihugu.
Mu burezi, Meya Kakooza agaragaza ko kuva mu 2021 kugeza mu 2026 hubatswe ibyumba by’amashuri 183, byagize uruhare mu kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakoraga bajya ku ishuri.
Mu rwego rw’ubuzima, ibikorwa byibanze ku kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, hubatswe Ikigonderabuzima cya Nyagatare, hanavugururwa ibigo nderabuzima birimo Nyakikamba, Rubagabaga na Mirama.
Amavuriro y’ibanze (Postes de santé) agera kuri 3, ari yo Nyabiyekeri, Nyamiyonga na Kijojo, yongerewe ubushobozi, mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi n’ivugurura byakomeje no mu bindi bigo.
Hubatswe kandi inyubako nshya zitangirwamo serivisi z’ababyeyi, zirimo izo ku bigo nderabuzima bya Ndama, Karangazi, Matimba, Ntoma, Nyakigando na Rukomo, ndetse n’inzu y’ababyeyi ya Gakagati.
Meya Kakooza kandi agaragaza ko hubatswe amarerero y’abana bato 12. Aya marerero afasha abana kubona indyo yuzuye, ibikinisho n’imfashanyigisho bibafasha mu mikurire no gukangura ubwenge, ndetse akabatoza isuku. Ibi bikorwa bigira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, ndetse no gukumira indwara ziterwa n’umwanda.

Ibikorwa by’iterambere kandi byibanze ku baturage bafite intege nke, aho hubatswe imidugudu y’icyitegererezo igamije kubafasha kugira imibereho myiza. Muri iyo midugudu harimo iyubatswe i Kinihira, Akayange, Shimwa Paul na Rwabiharamba.
Akarere ka Nyagatare kandi kafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubona amacumbi, ndetse hubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare mu rwego rwo kubungabunga amateka n’ibimenyetso byayo.
Meya Kakooza avuga ko ibi bikorwa bigaragaza ko igenamigambi ry’iterambere ry’Akarere ritagarukiye ku bikorwaremezo gusa, ahubwo ryibanze no ku mibereho y’abaturage, uburezi, ubuzima n’ubukungu.
Ashimangira ko uruhare rw’abafatanyabikorwa, abikorera n’inzego zitandukanye rwabaye ingenzi mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga, mu gihe intego ikomeje kuba uguteza imbere abaturage no kubegereza serivisi z’ibanze.
Biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, aribwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare izamurikira abaturage ibyagezweho mu myaka 5 ishize (2021–2026), inagaragaze ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu iterambere ry’Akarere.







