MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
22/09/2026
Ku ishuri rya GS Cyonyo hari ibyumba byasambuwe n'ibiza

Ku ishuri rya GS Cyonyo hari ibyumba byasambuwe n'ibiza

Inzu z’abaturage batuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Bushoga, Umudugudu wa Cyonyo zangijwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga aho 10 muri zo ibisenge byazo byagurutse burundu, si inzu gusa kandi kuko imvura yangije n’icyumba kimwe cy’ishuri kuri GS Cyonyo unangiza n’urutoki.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye ntibuhwema kwibutsa no gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo cyane ko bukomeza kubasibanurira ko hitezwe kuzagwa imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.

Umukuru w’umudugudu wa Cyonyo Dusabe Euphrasie avuga ko ibi biza byatewe n’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa  21 Nzeri, yaguye iherekejwe n’umuyaga mwinshi igasenya inzu z’abaturage, ishuri ndetse ikanangiza urutoki.

Yagize ati “Ejo ahagana saa saba z’amanywa imvura yaguye ivanze n’umuyaga mwinshi hanyuma amazu y’abaturage arasenyuka ibisenge bitwarwa n’umuyaga n’igisenge cy’ishuri kuri GS Cyonyo nacyo kiraguruka. Ni ibintu bitari bisanzwe muri aka gace kandi byose byabaye mu kanya gato nk’ako guhumbya.”

Yongeye ati: “Bamwe mu basenyewe bashakiwe aho kuba ariko bakaba basaba ubufasha kuko hari abo bigoye kwisanira amazu kuko kubona ubushobozi nabyo ari ikibazo cy’ingutu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Uwambayingabire Claire yavuze ko ubuyobozi bukimara kumenya ibyabaye bwahise butangira gushakira amacumbi abahuye n’ibiza, yongera kwibutsa abaturage ko kuzirika ibisenge by’inzu zabo ari inshingano kugira ngo hirindwe ko hazongera kubaho ibiza nk’ibi.

Yagize ati: “Tumaze kumenya ibyabaye twahise dutangira gushaka aho ducumbikishiriza abahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imvura. Reka mbonereho kongera kwibutsa abaturage ko bagomba kumva ibyo basabwa n’ubuyobozi bagakurikiza inama bahabwa bakazirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo ibiza nk’ibi babashe kubyirinda.”

Yakomeje agira ati: “Duhora tubagira inama  yo gufata ingamba zo kwirinda ibiza bubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi zirimo kuzirika ibisenge by’inzu n’ibindi byose byateza ibiza kugira ngo birinde guhura n’ingaruka zaterwa nabyo.”

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yasuraga aka Karere mu muganda usoza Kanama 2026, na we yibukije abaturage kuzirika ibisenge, ababwira ko hateganyijwe kuzagwa imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ati “Abatarazirika ibisenge turabashishikariza kwihutira kubizirika kuko twitegura ko hazagwa imvura nyinshi kandi ivanze n’umuyaga mwinshi.”

Ibisenge by’inzu 20 z’abaturage i Nyagatare byatwawe n’ibiza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU