Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, avuga ko ari bwo rushobora gukoresha neza imbaraga n’ubushobozi rufite mu guteza imbere ubuzima bwarwo n’Igihugu muri rusange.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Nzeri 2026 ubwo urubyiruko rwo mu Murenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe, rwifatanyaga mu muganda wihariye wo gusiza ahazubakwa ibiro bya Polisi.
Uyu muganda wari ugamije gutegura ahazubakwa ibyo biro, biteganyijwe gufasha abaturage bo muri Mushikiri kwegerwa na serivisi z’umutekano no kugabanya ingendo ndende bakoraga bajya kuzishakira mu Murenge wa Nyarubuye no ku cyicaro cy’Akarere ka Kirehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu iterambere, ariko ko kugira ngo rube imbaraga z’Igihugu rukeneye kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’ejo hazaza harwo, by’umwihariko ubusinzi n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu n’uko rwaba ruzira ubusinzi, ruzira gukoresha ibiyobyabwenge, ahubwo rugakoresha ubushobozi bwarwo n’imbaraga kugira ngo rugere ku mahirwe yose Igihugu cyibateganyiriza; bagire uruhare rugaragara mu iterambere ryabo ariko n’Igihugu muri rusange.”
Yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga n’ubushobozi rufite mu gushaka no gukoresha amahirwe aruteganyirizwa, kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ndetse no mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Umurenge wa Mushikiri ugizwe n’utugari dutanu, ukaba utuwe n’abaturage basaga 33,900. Ni umwe mu mirenge yo mu Karere ka Kirehe ibonekamo umusaruro mwinshi kandi mwiza w’ibitoki biribwa, igihingwa gifite uruhare mu mibereho n’ubukungu bw’abawutuye.
Kwegereza abaturage serivisi z’umutekano hifashishijwe ibiro bya Polisi bizubakwa muri uyu Murenge biteganyijwe kubafasha kubona serivisi hafi yabo, kurwanya ubujura, ubusinzi, urugomo, ndetse bizanagabanya ingendo ndende bakoraga bajya kuzishaka ahandi.
Umwe mu rubyiruko witwa Kalisa Fidele, yagize ati: “Igihe Polisi izaba iri hano tuzafatanya kurushaho kwirindira umutekano cyane cyane duhashya abajura b’amatungo batumereye nabi ndetse n’ibindi byaha nk’urugomo rukunze kubaho iyo abantu banyoye inzoga bagasinda nubwo byagabanyutse ariko n’ibisigaye bizahita bicika.”
Mugenzi we witwa Mukeshimana Clémentine, yagize ati: “Kuba Polisi izaba iri hafi yacu bizadufasha cyane. Bizatuma abaturage batangira gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane ku byaha bikunze kugaragara muri uyu Murenge. Twizeye ko bizongera umutekano, kandi natwe urubyiruko tuzafatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha no kubaka umutekano urambye.”
Uruhare rw’urubyiruko muri uyu muganda rugaragaza kandi uruhare rw’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho n’umutekano by’aho batuye.












