Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye urubyiruko rwo mu Murenge wa Murambi kuba igisekuru kitarangwamo ibiyobyabwenge, ahubwo ko rugomba kurangwa no kugira icyerekezo cyo kwiyubaka no kubaka Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, mu gikorwa cy’Umuganda wihariye w’Urubyiruko wabereye ku rwego rw’Akarere mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi.
Insanganyamatsiko y’uyu muganda yagiraga iti: “Kubaka urubyiruko rufite imyitwarire myiza ibafasha kubaka ahazaza heza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yakanguriye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwagize yo kuvukira no gukurira mu Gihugu gitanga amahirwe kuri bose.
Yagize ati: “Turashaka ko muba igisekuru kidahora mu nzoga, kidafite ibiyobyabwenge muri bo, mukaba igisekuru gifite indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda kugira ngo tugere ku Rwanda twifuza ni uko tugira urubyiruko ruhagaze neza rufite icyerekezo rwiteguye gukorera Igihugu kandi rukunze umurimo rufite ubumenyi kandi ruharanira kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.”
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bafite inshingano zo kwegera bagenzi babo bagifite imyitwarire itarimo indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakabigisha ko iterambere ry’Igihugu rishingiye ku rubyiruko rwacyo.
Byiringiro David ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye umuganda, atuye mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi yagize ati: “Iyo duhuriye hamwe mu bikorwa nk’ibi by’umuganda bitwereka ko urubyiruko dushoboye kandi ko kubaka Igihugu ari twe bambere bireba. Ubutumwa dutahanye ni uko tugiye kwegera bagenzi bacu batekereza ko kugira imbaraga ari ukubanza kunywa ibiyobyabwenge ataribyo, ahubwo ko ibyo biyobyabwenge bibangiriza ubuzima bigatuma igihugu kibatakaza imbura gihe.”
Umuganda w’Urubyiruko wakozwe ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wibanze ku gusiba ibinogo mu muhanda uhuza Akagari ka Rwimitereri n’Akagari ka Nyamiyaga, aho urubyiruko rwo muri utu tugari rwifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere mu gutunganya ibirometero bigera kuri 3.5.










