MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Buri Mujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yubakiye inzu umuturage utishoboye

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
16/09/2026
Imwe mu nzu yubukiwe umuturage mu Murenge wa Kiramuruzi muri gahunda ya 'Tujyanemo' y'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo

Imwe mu nzu yubukiwe umuturage mu Murenge wa Kiramuruzi muri gahunda ya 'Tujyanemo' y'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo

Binyuze muri gahunda bise ‘Tujyanemo’ abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo buri umwe yishatsemo ubushobozi ashobora kubakira inzu nibura umuturage umwe utishoboye mu murenge, aho bubakiye abatishoboye inzu zigera kuri 17 mu mirenge yose uko ari 14 igize ako karere.

Muri manda y’imyaka itanu Inama Njyanama irimo kurangiza manda, abajyanama 14 buri umwe yari afite umurenge ashinzwe agafatanya n’abaturage bawo mu bikorwa by’itarambere, usibye abajyanama batatu bari muri komite nyobozi y’Akarere basabwa kwita ku bikorwa byose byo mu Karere; aribo Meya n’abamwungirije.

Captain Arthur Umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Gatsibo ukuriye komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko mu kubakira abatishoboye bishatsemo ubushobozi nk’abajyanama atari uko bafite ibyamirenge ahubwo ko ari urukundo rwo gushaka icyateza imbere umuturage.

Aragira ati: “Twaricaye tubyemeranyaho turavuga duti, njyewe nk’umujyanama ku giti cyanjye nshobora wenda kutabona amafaranga yakubaka inzu, ariko dufite abavandimwe, dufite inshuti zadufasha ariko tukajyanamo natwe tukunganira Akarere kuko icya mbere ni ubushake no kugira umutima ukunda, kandi twese turabizi aho ubushake buri byose birashoboka, ni nayo mpamvu twabishoboye buri wese abyemera nta gahato; buri mujyanama yubakira inzu umuturage umwe utishoboye mu murenge areberera.”

Uretse kandi kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, mu mikoro yabo ku bufatanye n’abikorera batanze amagare ku Bayobozi b’imidugudu mu rwego rwo kuborohereza kuzuza inshingano zabo, aho ba mudugudu bagera kuri 602 buri wese afite igare rifite agaciro kangana n’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange usibye abaturage bubakiwe inzu zo kubamo n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, mu rwergo rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myhiza y’abaturage , Akarere kashyize imbaraga mu kubaka no kuvugurura inzu z’abatishoboye ndetse n’abafite ibibazo byihariye, ku buryo mu myaka itanu ishize hubatwe inzu z’abatishoboye zigera kuri 457 ndetse n’inzu zigera kuri 40 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU