Ikipe ya Kirehe Volleyball Club yatangiye imyiteguro ya Shampiyona y’u Rwanda izatangira mu Ukwakira 2026, isinyisha abakinnyi 10 bashya ndetse n’umutoza mushya witwa Sibomana Viateur watozaga mu Gihugu cya Benin akaba yaranatoje ikipe ya APR imyaka 8.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 12 Nzeri 2026 mu nyubako y’imyidagaduro n’imikino ya Kirehe Gymnasium.
Mu bakinnyi bashya basinyishijwe harimo Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson, wavuye muri Gisagara Volleyball Club, akaba akina nka Right Attacker(usatira anyuze iburyo).Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Tyson agarutse muri Kirehe VC nyuma yo gukinira amakipe akomeye arimo Gisagara VC na REG VC, aho yakuye ubunararibonye yitezweho gukoresha mu gufasha ikipe ya Kirehe kwitwara neza muri shampiyona.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Karere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko intego ye ari ugufatanya n’abandi bakinnyi mu kuzamura ishema ry’ikipe.
Ati “Ni uguharanira ishema rya Kirehe twese dufatanyije kugira ngo twongere turizamure, yongere ibe ikipe nziza.”
Kirehe VC kandi yasinyishije Sibomana Viateur nk’umutoza mushya mukuru. Yakoraga mu Gihugu cya Benin aho yari impuguke mu Iterambere rya Volleyball muri Minisiteri ya Siporo. Yanayoboye Komisiyo y’abatoza mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB),
Sibomana yatoje amakipe atandukanye arimo APR yatoje Imyaka 8, KVC, Ikipe y’Igihugu mu bagore, ndetse na Gisagara VC akanayihesha irushanwa rya Zone 5 muri 2019; asanzwe afite uruhushya rwo gutoza Volleyball ku rwego rwa 3 rw’ y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi, FIVB (FIVB Level 3), ndetse n’Impamyabumenyi yo gutoza abandi batoza nayo ya FIVB yahawe nyuma yo kwitabira amahugurwa y’abatoza bagomba guhugura abandi (Instructor’s course) yabereye mu Misiri muri Nzeri 2019.
Sibomana Viateur kandi ni we Munyarwanda wa mbere wageze kuri uru rwego rwa ‘FIVB Instructor’, ndetse akaba ari no mu bahuguwe ku buryo bwo gusesengura umukino wa Volleyball hifashishijwe amakuru atandukanye arimo imibare, amashusho n’ibindi bizwi nka ‘Data Volleyball & VIS.
Uyu mutoza mushya yungirijwe na Serugo Christophe.
Perezida wa Kirehe VC, Eng. Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko ikipe ye yamaze kwitegura bihagije kandi ko afite icyizere cyo kuzitwara neza.
Yagize ati: “Twamaze kwitegura bihagije. Nta mpungenge ko Shampiyona y’uyu mwaka izatangira mu kwa cumi, ikipe ya Kirehe Volleyball Club izitwara neza.”
Ubuyobozi bwa Kirehe Volleyball Club buvuga ko hari gahunda yo guteza imbere impano z’abakiri bato, aho buzakorana n’ibigo bifite amarerero ya Volleyball, bikabifasha kubona abatoza n’ibikoresho birimo imipira n’imyambaro.
Eng. Sebikwekwe yavuze ko abo bana bazaba ari “pepiniyeri” y’ikipe nkuru ya Kirehe VC.
Yasoje agira ati: “Ndashishikariza abana bacu yaba abari mu Karere ka Kirehe no hanze yako ko baza tugafatanya tugashyigikira ikipe yacu ya Kirehe Volleyball Club ikagarukana ishema yari isanganwe.”
Kirehe VC yarangije Shampiyona iheruka iri ku mwanya wa cyenda. Ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko abandi bakinnyi bashya bazamenyekana mu minsi iri imbere.
Biteganijwe ko kugaruka kwa Tyson mu kibuga, no kuzana amaraso mashya bishobora guhindura isura y’imikino ya Kirehe VC, dore ko muri aka Karere huzuye inyubako y’imikino (Gymnase) izajya ibafasha mu myitozo.










