Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwakanguriye abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri kumenya ikibajyanye bakagenda bagiye kwiga birinda ibishuko ibyo ari byo byose byatuma batiga neza uko bikwiye ndetse bagakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ibigo bigaho kugira ngo birinde kugongwa n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwasabye abanyeshuri kuba aba mbere muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri kuko byagaragaye ko hari aho byakoreshwaga haba mu banyeshuri nyirizina ndetse no mu barimu babo, bakangurirwa ko igihe babibonye bakwiye kwihutira gutanga amakuru ababigaragaweho bakabihanirwa n’amategeko.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabigarutseho kuri uyu wa 04 Nzeri 2026, ubwo habaga igikorwa cyo gusezera ibiruhuko kizwi nka ‘Bye bye Vacance ‘,yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Tujyane abana mu ishuri twubake ejo heza turwanye inzoga zitujuje ubuziranenge tugire, ubuzima bwiza”.
Abanyeshuri batandukanye bahererwamo ubutumwa bw’ingenzi bugamije gutuma batangira amasomo bari ku murongo mwiza kandi biteguye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yibukije abanyeshuri ko kuba bagiye gusubira ku mashuri atari umwanya wo gusamara,
Yagize ati l: “Dore igihe cyo gusubira ku ishuri kirageze, nimugende mwige kandi mwige mufite intego mwirinde ibishuko, turi muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge, byagaragaye ko hari bamwe mu banyeshuri ndetse n’abarimu bakoreshaga ibiyobyabwenge mu gihe cy’amasomo rero turabasaba ko aho muzabibona mukwiye kujya muhita mutanga amakuru kuko nta biyobyabwenge dushaka mu mashuri yacu.”
Yongeye ati: “Kugira ngo mugende mugiye kwiga, birabasaba kubaha amategeko agenga ibigo mwigaho ndetse birabasaba no kugerera ku ishuri ku gihe kuko ibi byose ni bimwe mu by’ingenzi bituma umunyeshuri yiga neza cyangwa se imyigire ye ikaba mibi bitewe n’imyitwarire ye.”
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na MUHAZIYACU bitegura gusubira ku ishuri bavuga ko bishimiye kuba umuyobozi aba yabatekerejeho akabagenera ubutumwa bwiza burimo impanuro zibigisha kandi ko ngo bizeye kuzikurikiza kugira ngo bige neza uko bikwiriye.
Uwitwa Ngiriyandemye Jonas akaba umunyeshuri wiga ku kigo cya GS Nyagatare ugiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yagize ati: “Umuyobozi yatubwiye ko twebwe nk’abanyeshuri tugomba kugera ku ishuri ku gihe ndetse tugakurikiza amategeko atugenga kugira ngo twirinde ibyatudindiza mu myigire yacu, kandi ko dukwiye kurwanya ibiyobyabwenge bishobora gukoresherezwa mu bigo twigamo bikoreshwa n’abanyeshuri ahubwo tugashyira imbaraga zacu zose mu masomo. Turashimira umuyobozi kuko aba adufashije kurushaho kumenya icyitujyana mu masomo ndetse no kurushaho kwiga ariko dufite intego.”
Mutoni lwase Sayidati akaba umunyeshuri wigaga kuri GS Nyagatare ariko akaba azajya kwiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu Majyepfo mu Karere ka Kamonyi, yagize ati: “Iyo dutangiriye amasomo ku gihe bidufasha gutangirana imbaraga no kurushaho kumva neza ibyo wiga, rero iyo usanze abandi baragusize birakugora cyane kugera ku rwego ubasanzeho. Kuba Igihugu kiri guca ibiyobyabwenge bigiye guhindura ikintu kinini cyane mu myigire yacu no myigishirize kuko hari ubwo wasangaga umunyeshuri cyangwa umwarimu baje ku ishuri basinze._
Biteganyijwe ko mu Gihugu hose umwaka w’amashuri wa 2026-2027 uzatangira ku wa Mbere tariki ya 07 Nzeri, kugeza ubu bamwe mu banyeshuri biga mu bigo bizajya bibacumbikira batangiye kugenda, mu gihe abaziga bataha nabo imyiteguro irimbanyije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwizera ko abanyeshuri nk’urubyiruko nibafatanya n’ubuyobozi guhangana no guca ibiyobyabwenge aho bikoreshwa bidakwiye kuba bikoreshwa cyane cyane mu mashuri bizatuma urwego rw’imyigire n’imitsindishirize bizamuka abantu bose bagakora ibintu bifite intego.











