MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nabonye amafaranga, umugore areka kuba umugore kuri njye-Uko inzoga zasenye urugo rwa Nshimiyumuremyi zikamugeza muri gereza

Bamaze imyaka itandatu umugabo aba mu cyumba cye n'umugore mu cye mu nzu imwe

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
02/09/2026
Nshimiyumuremyi yavuze uburyo ubusinzi bwateje amakimbirane y'igihe kirekire murugo rwe

Nshimiyumuremyi yavuze uburyo ubusinzi bwateje amakimbirane y'igihe kirekire murugo rwe

Nshimiyumuremyi Gilbert wo mu Mudugudu wa Kanyabihara, Akagari ka Gatarama, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, iyo asubije amaso inyuma ku buzima bwe bwari bwarigaruriwe n’inzoga, kugeza ubwo ubusinzi bwamugejeje ku guhiza ku nkeke umugore we no gufungwa.

Nshimiyumuremyi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’Icungamutungo ry’abakozi(Human Resources Management), yabonye mu 2013. Avuga ko mu 2014 yashatse umugore we Uwamariya Odette, batangira kubaka urugo banabyarana abana batatu.

Yaje kubona ibiraka mu mishinga itandukanye ndetse n’akazi mu bijyanye n’imisoro mu Karere. Ariko avuga ko amafaranga yatangiye kubona ari yo yabaye intangiriro y’ibibazo, ati: “Narangizaga akazi nkabona amafaranga, bigeraho umugore areka kuba umugore kuri njye. Natangiye kwigira mu kabari mu businzi no kwishakira indaya.”

“Ndakora birangije mbonye amafaranga, umugore siyongera kuba umugore, ntangira kwigira mu kabari mu businzi no kwishakira indaya. Byakomeje gutyo nyuma bigeze muri 2024 nibwo naje kugira ikibazo ubwo nari nabonye akazi ahantu nkataha nasinze aho kugira ngo ngende njye gutegura akazi nigira mu kabari ndanywa ndasinda aho kugira ngo ntahe ndyame, nsanga yavuye guhingira abana abatekeye ndamukubita; mukubise nibwo inzego z’umutekano zaje kumfata ziramfunga.”

Nshimiyumuremyi avuga ko yamaze amezi atanu n’iminsi icumi kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe. Nyuma akatirwa imyaka ibiri isubitse, nyuma y’uko umugore we amusabiye imbabazi agataha.

RWAMREC yahinduye ubuzima bwabo

Impinduka mu rugo rwa  Nshimiyumuremyi na Uwamariya zatangiye ubwo umuryango wabo watoranywaga mu mahugurwa ya RWAMREC yiswe ‘Urugendo rw’Impinduka’.

Mu byumweru 22 bigishijwe ku buringanire n’ubwuzuzanye, gukemura amakimbirane no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nshimiyumuremyi avuga ko amasomo yabafashije kongera kubaka umuryango, ati: “Kuva mbayeho naguriye umugore wanjye igitenge ari uko ngeze muri RWAMREC mu myaka 14 tumaranye, njye Imyaka mbara tubanye ni ine kuko Imyaka ibiri twabanye tugishakana, Indi yabaye impfabusa ndi mu nzoga, Indi ibiri ni ya nyuma yo guhugurwa. Wumve ko bamfunze maze imyaka 6 mfite icyumba cyanjye n’umugore afite icye, nta muntu ubana n’undi ariko twongeye gusubira mu cyumba kimwe, turara ku buriri bumwe.”

Kimwe mu bimenyetso byamweretse ko umugore we yongeye kumwizera ngo ni ubwo yamusabaga kujya kureba isambu bashaka kugura, ndetse akamuha amafaranga yo kuyishyura.

Ati: “Nta n’amafaranga n’igihumbi nari mfite mu mufuka, ariko mvuye kuyireba yampaye amafaranga ngo ngende nishyure. Nkubitwa n’inkuba.”

Ubu bafasha indi miryango

Nyuma y’amahugurwa, Nshimiyumuremyi Gilbert yabaye umwe mu ‘Baharaniye Impinduka’ barwanya ihohoterwa, bafasha imiryango iri mu makimbirane.

Avuga ko mu mwaka umwe bamaze gufasha imiryango 22 guhinduka.

Umugore we Uwamariya Odette avuga ko amakimbirane yari yarabaye ubuzima bwa buri munsi, abana babo batatu na bo bikabigiraho ingaruka.

Ati: “Buri kanya twahoraga mu nduru, urugo rwacu arirwo rubamo amakimbirane gusa. Yavuze ko yahindutse ni byo koko, niba umuntu yaramenaga ibiryo watetse, uyu munsi ukaba urya ibiryo yatetse wabifata gute. Nibyo bintu nta kintu nabinganya nabyo Imana imuhe umugisha.”

Uwamariya akomeza agira ati: “Uyu munsi kwa Gilbert ntabwo hakiri mu bibazo. Ahubwo ubu iyo hari ahabaye ikibazo, mudugudu aravuga ati: ‘Mujye kwa Gilbert babafashe.’”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko uyu muryango ari “urugero rw’ibishoboka”, kuko umuntu ashobora kuva mu makimbirane n’ubusinzi akagira uruhare mu gufasha abandi.  Ati: “Kandi turabashimira ni n’isomo ku bandi n’uburyo bwo gufasha abandi kwikura mu makimbirane.”

Nshimiyumuremyi agira inama abakiri mu makimbirane kuyavamo bakirinda ihohoterwa, bagakemura ibibazo mu biganiro n’ubwumvikane, kandi aho byanze bakitabaza ubuyobozi.

Ku mugabo wari ufite amashuri, akazi n’amahirwe ariko inzoga zikamugeza ku ihohoterwa no muri gereza, urugendo rwa Gilbert ni isomo ku ngaruka z’ubusinzi n’imbaraga zo guhinduka.

Umugore wa Nshimiyumuremyi avuga ko Umuryango wabo ubu usigaye witabazwa mu gufasha imiryango ikiri mu makimbirane n’ihohoterwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuzima bwahindutse i Ngoma nyuma y’ihagarikwa ry’inzoga z’ibyuma

Ubuzima bwahindutse i Ngoma nyuma y’ihagarikwa ry’inzoga z’ibyuma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU