Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abanyeshuri bari gusoza ibiruhuko bitegura gusubira ku ishuri kwitegura neza no kujyana intego, bakirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bata ishuri kuko Igihugu kibategerejeho kugiteza imbere na bo ubwobo bakazigirira umumaro.
Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2026 mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Intore mu biruhuko ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo byabereye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama, insangamatsiko y’uyu mwaka iragira iti” Imyitwarire myiza, ubuzima bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kuzirikana ko uburezi bwiza ari ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Turashimira abanyeshuri bose bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko, ibiruhuko birarangiye ubu ni ukwitegura gusubira ku ishuri kandi guhera ku munsi wambere abanyeshuri bakaba bari mu ishuri, n’abari bararivuyemo nabo turabakangurira gusubira kwiga kuko gahunda y’Igihugu cyacu ni uko nta mwana ugomba kuba atari mu ishuri kuko uburezi bwiza ariryo shingiro ry’iterambere ku Gihugu.”
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko bemeza ko bayungukiyemo byinshi by’umwihariko amateka Igihugu cyanyuzemo.
Niyibizi Daniel wo mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Ngarama, yagize ati: “Gahunda y’Intore mu biruhuko twigiramo indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda, twigiramo na kirazira, twigiyemo ko kizira kugambanira Igihugu, twigiyemo kwiyubaha no kubaha abandi; icyo bizamfasha ninsubira ku ishuri ni ukubana neza na bagenzi banjye twigana.”
Uwiringiyimana Léa wo mu Kagari ka Nyagakombe, mu Murenge wa Remera, aragira ati:” Ibikorwa by’Intore mu biruhuko bidufasha, kuko tuhigira amateka yaranze Igihugu cyacu, tukabona umwanya wo gusabana na bagenzi bacu, tukidagadura bigatuma urubyiruko rutishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.”
Gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Gatsibo yitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi 48 ruri mu byiciro bitatu, icyiciro cyambere ni abari hagati y’imyaka 10- 13, icyiciro cya kabiri bari hagati y’imyaka 14-17, naho icyiciro cya gatati ni ukuva ku myaka 17 kugeza kuri 20. Aho bigiragamo amasomo ajyanye n’umuco n’indangagaciro by’umuco Nyarwanda ndetse no gusobanurirwa amateka yaranze Igihugu.









