MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ku myaka 13 nibwo natangiye kunywa kanyanga n’urumogi-Ubuhamya bwa Nshimiyimana wari warabaswe n’ibiyobyabwenge

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
01/09/2026

Nshimiyimana Musa utuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Rwimiyaga, Umudugudu wa Byimana ahamya ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka kuko kuva yatangira kubinywa nta kintu kiza yabibonyemo uretse gufungwa n’ibindi bibazo byo kunywa kanyanga, urumogi n’izindi nzoga zitemewe.

Nshimiyimana Musa kuri ubu ufite imyaka 33, aganira na MUHAZIYACU yasobanuye uburyo yatangiye kunywa inzoga nka Kanyanga n’urumogi afite imyaka cumi n’itatu.

Yagize ati: “Natangiye kunywa inzoga mfite imyaka cumi n’itatu, nanywaga kanyanga n’urumogi ku rwego rwo hejuru maze bigatuma numva mfite imbaraga zidasanzwe numva ko nta muntu wankoraho kubera ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati: “Iyo nabaga nanyweye ibi biyobyabwenge byatumaga nkora ibintu bitagakozwe n’umuntu muzima, nk’ubu abaturage barabizi ko nari umujura kandi byose nabiterwaga no kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba nari umujura, ni njye muntu warwanaga cyane n’abandi.”

Yongeye ati: “Ibiyobyabwenge byatumye ntandukana n’umugore wanjye, mu busanzwe mfite umugore n’umwana ariko ubu ntitukibana kubera ko ntari nshobotse kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge.”

Nshimiyimana Musa avuga ko yafunzwe inshuro nyinshi azira ubujura n’ urugomo yaterwaga no gukoresha ibiyobyabwenge, ati: “Ibiyobyabwenge byatumye ntarangiza amashuri, ubu abo twiganye babaye abantu bakomeye ariko njyewe kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge nta kintu na kimwe nigejejeho uretse gufungwa gusa, nagiraga urugomo ndetse nari n’umujura kubera ibyo byose nafunzwe inshuro nyinshi ndetse nafungiwe n’Iwawa nzira gukoresha ibiyobyabwenge.”

Nshimiyimana Musa avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabonye ko Abanyarwanda bagiye kumarwa n’ibiyobyabwenge bugafata ingamba zo kubica.

Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwo bwarebye bukabona ko ibiyobyabwenge bigiye kwica Abanyarwanda bityo bugafata ingamba zo kubica no kubirwanya kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kugira ubuzima bwiza buzira ibiyobyabwenge.”

Akomeza ashishikariza Abanyarwanda kumvira inama bahabwa bagafatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa ingamba zo guca no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange kuko nk’umuntu wakoreshaga ibiyobyabwenge avuga ko mu myaka yose ntacyo byamugejejeho.

Yagize ati: “Icyo nasaba Abanyarwanda nugufatanya n’ubuyobozi mu ngamba zo guca no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge kuko byangiriza ubuzima, gutangira amakuru ku gihe igihe cyose babonye ukoresha ibiyobyabwenge n’ushaka kubikwirakwiza mu Banyarwanda.”

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique aherutse kwifatanya n’abaturage ba Rwimiyaga mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, yibukije abaturage i Nyagatare ko uruhare rwabo rukenewe mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge kuko Leta yo itazigera ihwema kubirwanya.

Yagize ati: “Abaturage turabibutsa ko uruhare rwabo rukenewe muri uru rugamba turimo rwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange, Leta ntabwo izigera ihwema kubirwanya rero namwe mukwiye kugaragaza ubufatanye kugira ngo bicike burundu.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Gasana yasabye abanyeshuri kuzirikana ko Igihugu kibategerejeho umusaruro

Meya Gasana yasabye abanyeshuri kuzirikana ko Igihugu kibategerejeho umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU