MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

MINEMA yasabye Abanyarwanda kwitegura ibihe by’imvura no gukumira ibiza hakiri kare

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/08/2026

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yasabye abaturage gufata ingamba zo gukumira ibiza mbere y’uko bibageraho, by’umwihariko mu gihe cy’imvura n’umuyaga mwinshi, birinda ko ibisenge by’inzu bitwarwa ndetse n’ibindi bikorwa bishobora guteza impanuka n’ibihombo.

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 29 Kanama 2026, mu muganda usoza ukwezi wabereye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, aho MINEMA yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage mu bikorwa byo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Ngoga Aristarque, yavuze ko bahisemo kuza muri Ngoma kugira ngo batange urugero ku buryo abaturage bakwiye kwitegura ibiza, cyane ko aka Karere kamaze kugaragaramo ibiza bitandukanye.

Yagize ati: “Twifuje kuza muri aka Karere ka Ngoma kugira ngo dutange urugero kuko hano hakunze kugaragara ibiza bitandukanye. Iyo uziritse inzu uba uyirinze kuba umuyaga waza ukaba wagurukana iki gisenge. Iyo ukigurukanye usanga bihenda mu kubisubizaho.Twaje ngo tuberekere uko bazirika ibisenge. Mu gihe cy’umuhindo tugira umuyaga mwinshi ushobora kugurukana ibisenge by’inzu zacu. Hano mu Karere ka Ngoma hagiye hapfa abantu benshi umunsi umwe bishwe n’ibiza, turi kubwira abaturage ko babyirinda no kubibutsa ko bakwiye kwitegura kuko tugiye kugera mu bihe bya Elinino, twaberetse icyo bakora mu gihe imvura iguye umuyaga utatwara inzu. Imvura ikwiye kugwa ariko idateza abaturage ibibazo.”

Muri uyu muganda, hibanzwe kuri ibyo bikorwa, aho abaturage n’ubuyobozi bafatanyije kuzirika ibisenge by’inzu, gusibura imiferege itwara amazi no gusanira abaturage inzu zishaje.

Ku ikubitiro, mu Murenge wa Jarama haziritswe inzu zirenga 250, mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi bwo guhangana n’umuyaga ushobora gutwara ibisenge.

Twihayimana Stanislas, utuye mu Murenge wa Jarama, yagize ati: “Muri iyi minsi ubuyobozi buri kudukangurira kuzirika amazu kugira ngo umuyaga nuza inzu ntizizaguruke. Iwanjye naho ndi gutegura kuhazirika. Ingamba tugomba gufata ni uko inzu zubakwa mbere yo gusakarwa ni ukugenzura tukareba ko iziritse neza.”

Nyiransengiyumva Zamida na we yavuze ko mbere hari abaturage bashyiraga amabuye hejuru y’amabati kugira ngo adatwarwa n’umuyaga, ariko ko ubu basabwa gukoresha uburyo burambye bwo kuzirika ibisenge.

Ati: “Inaha iyo imvura iguye harimo umuyaga inzu ziraguruka usanga hari abashyizeho amabuye hejuru y’amabati, ariko ubu ubuyobozi bwadusabye kuzirika inzu zacu, kugira ngo zitazatwarwa n’umuyaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko aka Karere kakunze guhura n’ibiza birimo umuyaga, imvura nyinshi n’inkuba, bityo ubuyobozi bukaba bwarashyizeho ingamba zo kubikumira no gufasha abagizweho ingaruka.

Yagize ati: “Umuyaga iyo uje ari mwinshi inzu zacu ziragenda ugasanga abaturage bahasize ubuzima, ubu twateguye amafaranga yo guhangana n’ibiza, aho twagiye dutera ibiti ku misozi n’ahandi hatandukanye. Abagizweho ingaruka nabyo twagiye tubafasha ku buryo ubu nta kibazo bafite, igikomeye kurusha ibindi ubu ahantu hahurira abantu benshi hari imirinda nkuba ku buryo twakwirinda ko hari uwakongera kugirwaho ingaruka n’ibiza.”

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere twagiye tugirwamo ingaruka n’imvura nyinshi n’umuyaga, bikangiza inzu nyinshi n’imyaka y’abaturage.

Muri Werurwe na Mata 2023, imvura yaguyemo umuyaga mwinshi yasambuye ibisenge by’inzu zisaga 160 hirya no hino mu Karere ka Ngoma.

Usibye imvura n’umuyaga, inkuba na zo ni ikibazo gikomeye cyagiye gihitana abantu muri aka Karere.

Kugira ngo hagabanuke ingaruka z’inkuba, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwateganyije miliyoni 24 Frw zo kugura imirindankuba izashyirwa ahantu hahurira abantu benshi, harimo za gare, amasoko ndetse n’ahasarurirwa imyaka nk’umuceri n’ibigori.

Kuva mu ntangiriro za 2026, abantu 46 bamaze gukubitwa n’inkuba mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma, muri bo 11 barapfuye.

Ngoga Aristarque, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatanze ubutumwa
Inzu 250 yaziritswe i Jarama hirindwa ibiza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

18/09/2026
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw
Amakuru

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

16/09/2026
Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34
Ibiza

Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34

14/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyeshuri 7,188 bakopejwe bagiye kongera gukora ibizamini bya Leta

Abanyeshuri 7,188 bakopejwe bagiye kongera gukora ibizamini bya Leta

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU