MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
22/08/2026

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasabye abagore bari muri mu nama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Gatsibo kongera kwibuka inshingano za kibyeyi mu byo bakora byose kugira ngo bubake koko umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Kanama 2026 mu nama rusange ya 25 y’inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, aho yari ifite insangamatsiko igira iti: ” Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Muri iyi nama hagaragarijwemo ibyakozwe mu gihe cy’imyaka itanu ishize na komite iri gusoza manda. Birimo kubakira abagore babiri batishoboye bo mu Mirenge ya Gasange na Kiramuruzi, imiryango igera ku 11, 295 yigishijwe ikava mu makimbirane, ni mu gihe mu bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe mu myaka itanu ishize bagera 1,461 muribo abagera kuri 390 bahujwe n’amahirwe yo kwiga imyuga itandukanye.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yakanguriye ba Mutima w’urugo gusubira ku nshingano zabo za kibyeyi bakaba ababyeyi barerera Igihugu.

Yagize ati: “Twateshutse ku nshingano zacu za kibyeyi, ntabwo ari ukuvuga wa mubyeyi wo mu nzu iwacu gusa, ahubwo ndavuga umubyeyi mu mudugudu, mu rusisiro. Buriya iyo uciye ku mwana w’ umuturanyi yataye ishuri ari ku muhanda anywa itabi, yiba, ujye wibuka ko uzakurikiraho ari uwawe kuko abo tubona banduzwa n’abandi; mureke tugire uruhare mu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati: “Mube abagore babereye u Rwanda ariko birenge ibyo tubonesha amaso, ni byo koko umugore yashubijwe agaciro, turavuga uburinganire ariko hari ababyumvise nabi bajya kuringanira no mu tubari, kandi Mutima w’urugo agomba kugira uruhare muri wa muryango utekanye ndetse n’umudugudu utarangwamo icyaha.

Bamwe mu bagore bo muri Gatsibo baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu midugudu mu kubaka umuryango utakenye kandi uzagirira Igihugu akamaro.

Mukanzayino Jacky atuye mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama, yagize ati: “Icyo tugiye gukora nk’abagore ni ugukangurira bagenzi bacu ko umuryango mwiza ari ishingiro ry’Igihugu kandi ko umuryango utatekana utarimo amahoro, tugiye kubakangurira kongera kwibuka inshingano zabo zo kurera kuko nk’uko twagiye tubibwirwa, ababyeyi twaradohotse mu kwita ku burere bw’abana bacu.”

Mu biteganywa gukorwa n’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 birimo gufasha nibura imiryango ibiri itishoboye muri buri mudugudu igaherekezwa kugeza ivuye mu bukene, harimo kandi kurwanya inda ziterwa abangavu, ndetse no kurwanya amakimbirane mu miryango kuko amakimbirane ariyo ntandaro y’ibibazo byinshi byibasira umuryango.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasabye abagore kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk'igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU