Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abaturage kwitegura imvura y’umuhindo iteganyijwe kugwa ari nyinshi kandi ikajyana n’umuyaga, kuko ishobora kwangiza inzu, imyaka n’ibindi bikorwa.
Ni ubutumwa Meya Niyonagira atanga, mu gihe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yakomeje koherereza Abaturarwanda ubutumwa bubateguza ko iteganyagihe ry’umuhindo w’uyu mwaka rigaragaza ko hashobora kuzagwa imvura nyinshi bitewe n’ikinyagihe cya EliNiño.
Meya Niyonagira avuga ko abaturage bagomba gufata ingamba hakiri kare, cyane cyane gukomeza inzu no gutunganya imiyoboro y’amazi kugira ngo imvura nyinshi itazateza ibiza.
Yagize ati: “Ku kijyanye n’imvura y’umuhindo, natwe turasaba abaturage kwitegura kuko twaburiwe n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe ko hazaba imvura nyinshi irimo umuyaga, ishobora kugira ingaruka ku kwangiza amazu, imyaka n’ibindi, turabasaba ko abantu bafite amazu ataziritse bayazirika, hanyuma bakayakomeza, guca imiyoboro y’amazi kubera iyo mvura nyinshi.”
Yasabye kandi abahinzi b’urutoki gufata ingamba zo kurinda imyaka yabo, kuko umuyaga ukomeye ushobora kugusha ibitoki byinshi icyarimwe, bigahungabanya ubukungu bw’umuryango.
Ati: “Hari n’ukuntu imvura n’umuyaga bijya byangiza urutoki, bakarutegera hari ukuntu bashyiraho ibiti, kugira ngo bazitangire umuyaga utaza kuzigusha kuko abaturage benshi b’Akarere ka Ngoma bahinga urutoki, buriya iyo umuyaga uje ukaba wagusha nk’ibitoki 50, buriya umuturage na we aba ahungabanye mu bukungu. Byaba byiza abantu biteguye.”
Meya Niyonagira kandi yasabye abaturage gutunganya imiyoboro y’amazi yo mu ngo no mu bishanga, kugira ngo amazi menshi atazatera ibiza cyangwa ngo arenge imyaka.
Yagize ati: “Igikomeye nanone ni ugufata amazi yo mu ngo ubu nta mvura iri kugwa ariko yanagwa, kuyafata kugira ngo adateza ibiza abaturanyi, hanyuma mu gishanga, tumaze iminsi tuyobora neza imiyoboro y’amazi ngo azagende kuko dufitemo umuceri nawo utazarengerwa.”
Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere twagiye tugirwamo ingaruka n’imvura nyinshi n’umuyaga, bikangiza inzu n’imyaka y’abaturage.
Muri Werurwe na Mata 2023, imvura yaguyemo umuyaga mwinshi isambura ibisenge by’inzu zisaga 160 hirya no hino mu karere ka Ngoma.
Usibye imvura n’umuyaga, inkuba na zo ni ikibazo cyagiye gihitana abantu mu Karere ka Ngoma.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’inkuba, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwateganyije miliyoni 24 Frw zo kugura imirindankuba izashyirwa ahantu hahurira abantu benshi.
Ibyo bikoresho biteganyijwe gushyirwa ahantu harimo za gare, amasoko ndetse n’ahasarurirwa imyaka nk’umuceri n’ibigori, aho abaturage bashobora kuba benshi mu gihe cy’isarura.
Izi ngamba zije mu gihe kuva mu ntangiriro za 2026, abantu 46 bamaze gukubitwa n’inkuba mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma. Muri bo, 11 barapfuye.
Muri Mutarama 2026, inkuba yakubise abaturage 18 mu Murenge wa Jarama, 9 muri bo bahita bapfa.
Abo baturage bari bavuye guhinga mu Kibaya cy’Akagera. Bageze ahitwa Mbuye, bahungiye imvura mu kazu k’imboni z’umutekano, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Uretse gutera igihombo ku miryango, impfu ziterwa n’inkuba zishobora gusiga abana badafite ababyeyi ndetse zikagira ingaruka ku mibereho y’ingo.






