Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwemeza ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze 108 bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo gukora, kwenga no gucuraza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Kuri uyu wa 05 Kanama mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba yabereye i Rwamagana zimwe mu ngingo zaganiriweho harimo ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho ubuyobozi buvuga ko iki kibazo cyabaye icyorezo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasobanuye ko ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge byahagurikiwe, ndetse aho byagaragaye ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babyijanditsemo, kandi banafatiwe ibyemezo birimo kwirukanwa no gukurikiranwa mu nkiko.
Yakomeje agira ati: “Izi nzoga twazifashe nk’icyorezo, ni uburozi rimwe na rimwe ubonye nk’ibinyabutabire bikoranwa bikajya mu nda z’abantu atari ho byari bikwiye kujya.”
Guverineri Rubingisa akomeza avuga ko bamaze iminsi bari mu bugenzuzi n’umukwabo wo gufata ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge, aha ngo niho babonye uruhare rwa bamwe mu bari bashinzwe kubirwanya, kubica no kubitangira amakuru ahubwo bari muri bamwe babyenga, babikora bakanabicuruza, abandi bagakingira ikibaba ababikora.
Yakomeje agira ati: “Mu ntara yose tumaze kugira abantu 108 bari mu nzego zitandukanye bagaragaye ko babirimo, cyangwa batabikurikiranye kugeza ubwo bitangiye kugira ingaruka ku baturage.”
Iyi gahunda irakomeje yo kumenya abandi bayobozi bari mu bikorwa nk’ibi kandi abaturage barasabwa gutanga amakuru ku bayobozi n’undi wese ugira uruhare mu gukora, kwenga no gucuruza ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge dore ko byangiza n’ubuzima bw’abaturage.
Muri aba bayobozi bafatiwe muri ibi bikorwa harimo, abagitifu b’utugari babiri, abaperezida b’inama jyanama y’akagari babiri, abajyanama b’ubuzima batandatu, abakuru b’imidugudu 56 n’abashinzwe umutekano 15, Abadasso barindwi n’abandi.








