MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umusore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore bari basangiye inzoga

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
30/07/2026

Umusore w’imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Gasogororo, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore w’imyaka 25 wari usanzwe wigurisha, nyuma yo kumunigira mu nzu yari acumbitsemo.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Gasogororo, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange.

Amakuru avuga ko uyu musore yari yageze mu Karere ka Kayonza avuye mu Karere ka Nyamagabe, aje gusura mukuru we. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, bivugwa ko yari ari kumwe n’uwo mugore basangira inzoga mbere yo gutahana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yemeje ko uwo musore yamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo gusangwa mu nzu nyakwigendera yari arimo.

Yasobanuye ko ahagana saa cyenda z’ijoro, umwe mu baturage yahamagaye Polisi nyuma yo kubwirwa n’umuturanyi ko yumvise umuntu ataka. Uwo muturanyi ngo yarungurutse mu idirishya abona uwo musore ari kuniga uwo mugore.

Nyuma yo kubona ibyo, uwo muturage yahise akinga urugi rw’inzu ayishyiraho agakondo kugira ngo ukekwaho icyaha adatoroka, anahita ahamagara Polisi.

SSP Twizeyimana yavuze ko Polisi igeze aho byabereye, yasabye guca ingufuri zari zifunze urugi rw’inyuma n’urw’imbere, isangamo uwo musore ndetse n’umurambo w’uwo mugore.

Uwo musore yahise atabwa muri yombi kugira ngo akorweho iperereza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu rwe.

Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
RDF yungutse abasirikare bashya basoje amahugurwa y’ibanze i Nasho

RDF yungutse abasirikare bashya basoje amahugurwa y’ibanze i Nasho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU