MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umwami uhinga urusenda asarura toni 26 kuri hegitari

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
24/07/2026

Umuhinzi w’urusenda ubikora kinyamwuga witwa Umwami Jean d’Amour ukorera ubuhinzi bwe mu tugari twa Mugera na Ngarama mu Murenge wa Gatsibo, avuga ko igihingwa cy’urusenda iyo cyitaweho gitanga umusaruro mwiza kandi ushobora guteza imbere imibereho y’umuhinzi.

Uyu muhinzi asobanura ko yatangiye ubuhinzi bw’urusenda mu mwaka wa 2022 atangira ahinga kuri kimwe cya kabiri cya hegitari, ariko nyuma yo kubona ko iki gihingwa gishobora gutanga umusaruro, yakoranye n’ibigo by’imari abasha kwagura ubuhinzi bwe ava ku gice cya hegitari, kuri ubu akaba ahinga urusenda kuri hegita zigera kuri eshanu, aho ashobora gusarura toni ziri hagati ya 24 kugeza kuri 26 kuri hegitari.

Ikindi kandi Umwami avuga ko urusenda ari igihingwa kigira amafaranga, kuko ku kiro kimwe cy’urusenda rubisi akigurisha amafaranga y’u Rwanda 700. Aho kuri hegitari imwe ashobora kwinjiza miliyoni zigera kuri 18.2Frw, ariko kandi agira inama abantu bashaka kwinjira mu buhinzi bw’urusenda kwitonda bakabanza gushaka isoko ry’umusaruro wabo, kuko iyo wejeje urusenda udafite umuguzi bishobora guteza igihombo.

Kuri ubu Umwami Jean d’Amour mu bikorwa bye bya buri munsi bijyanye no kwita ku mirima ye y’urusenda akoresha abantu bagera kuri 25.

Aganira na MUHAZIYACU yagize ati : “ Nashishikariza abantu guhinga urusenda, ariko bakabanza gushaka isoko, kuko iyo duhinze nta masoko dufite usanga imisaruro yacu yangirika, ariko ubundi urusenda ni igihingwa cyiza cyoherezwa mu mahanga, gifasha umuhinzi kwiteza imbere ugasanga banki ziratwizera zikaduha amafaranga tugakora, nashishikariza urubyiruko gukunda ubuhinzi kuko butanga akazi kandi ku bantu benshi. ”

Akomeza avuga ko abahinzi b’urusenda bakunze guhura n’imbogamizi zo kubura isoko ry’umusaruro wabo, ati : “ Imbogamizi yambere dukunda guhura nayo ni ukubura isoko ry’umusaruro, ikindi ni ukumenya imbuto nziza ikenewe ku isoko mpuzamahanga, kuko iyo udafite imbuto nziza bituma kubona isoko bigorana. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard asaba abahinzi b’urusenda kwirinda guhinga gusa batabanje gushaka amasoko ndetse no kugirana amasezezerano n’abaguzi azatuma batagwa mu gihombo.

Aragira ati: “Mu karere ka Gatsibo dufite abahinzi bagaragaje ubushake bwo guhinga urusenda, cyane cyane ku butaka budahuje, ni gihingwa babonye ko gishowemo imari cyatanga umusaruro, hari abahinzi bagirana amasezerano n’inganda bakumvukana uko bazajya babagurira umusaruro wabo, ariko nanone tugira inama abahinzi ko bakwiye guhinga babonye isoko, kuko iyo ubonye mugenzi wawe yahinze na we ugashaka guhinga we afite isoko wowe ntaryo ufite, hari igihe umusaruro uba mwinshi ugasanga abahinzi bamwe baguye mu gihombo kubera ko nta masezerano bagiranye n’umuguzi; tubagira inama ko mbere yo gushora imari mu gihingwa runaka, bagomba kuba bizeye neza isoko. ”

Muri raporo ngarukamwaka y’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) Rwanda statistical year Book yagiye hanze mu Kuboza kwa 2025, yagaragaje ko amafaranga imboga n’imbuto byinjiriza Igihugu yiyongereye mu myaka itatu ishize.

Imboga zinjirije Igihugu agera kuri miliyali 78 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2024-2025 avuye kuri miliyali zigera kuri 19 zinjizaga muri 2020-2021. Muri rusange inyanya nizo zinjije menshi, agera kuri miliyali 20Frw, imiteja ku mwanya wa kabiri yinjije miliyali 14Frw; ni mu gihe urusenda ruri ku mwanya wa gatatu aho rwinjije agera kuri miliyali 10Frw.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu
Ubuhinzi

Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu

11/09/2026
Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda
Amakuru

Urubyiruko rw’i Ngoma rwahize gushinga uruganda rutunganya urusenda

11/09/2026
Kirehe: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuhinzi hagamijwe kuzamura umusaruro
Ubuhinzi

Kirehe: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuhinzi hagamijwe kuzamura umusaruro

08/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Imbuto Hubs’, ikigo giteza imbere imibereho y’abaturage

Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Imbuto Hubs’, ikigo giteza imbere imibereho y’abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU